Brigigadier General Proscovia Nalweyiso niwe mugore wambere mu mateka ya Uganda wazamuwe ku ipeti ry’urwego rwa General kuri uyu wa gatatu mu muhango wo kuzamura mu ntera zimwe mu ngabo muri Uganda. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Felix Kulayigye yavuze ko ari amateka ku gihugu cya Uganda ndetse no kuri uyu mugore by’umwihariko nkuko tubikesha the […]Irambuye
Amakuru yatanzwe n’igitangazamakuru Mediapart, aremeza ko Nicolas Sarkozy afite uruhare mu gucika kwa Col. Moummar Khadaffi kuko yamugurishije imodoka ifite ikoranabuhanga rikomeye, bivugwako ari nayo yacikiyemo abamurwanya. Iyi modoka yo mu bwoko bwa 4×4 Mercedes, yaguzwe na Khadaffi mu 2007, igurishijwe n’isosiyete ya Bull-Amesys yo mu Bufaransa, ngo ifite ikoranabuhanga ridasanzwe kuko uyirimo ntakintu gishobora […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, imodoka yari itezemo igisasu yaturikiye mu mujyi wa Ankara, umurwa mukuru wa Turukiya, gihitana abantu 3 abandi15 barakomereka bikomeye. Iyo modoka yari ihagaze hafi y’ ishuri rikuru, hafi y’ izindi modoka, aho igisasu cyari kiyirimo cyaturitse, kikangiza izindi modiko zari hafi aho, ndetse n’ inyubako zari aho hafi, biturutse ku nkongi […]Irambuye
I Bujumbura abantu bitwaje intwaro baraye bivuganye abantu bagera kuri 36 , hanakomereka abagera kuri 12 , ibyo bikaba byabaye mu gihe abo bantu bari bibereye muri Bar yitwa ‘Chez les Amis” abo bagizi ba nabi babasanzemo maze batangira kubarasa. Aha ni ahitwa mu Gatumba mu burengerazuba bwa Bujumbura. Umubare w’abapfuye uri kugenda wiyongera kubera abakomeretse […]Irambuye
Kuri uyu wa kane saa yine z’ijoro, ubwo biteguraga ijumaa y’uyu munsi, abasilamu b’i Paris nibwo bamenyeshejwe ko bidakwiye ko bongera gusengera ku muhanda kubera ubuto bw’imisigiti yabo mu mujyi. Gusa iki kibazo cyatangiye gushakirwa umuti mu maguru mashya kuko umubare w’abayoboke b’idini ya Islam umaze kuba munini cyane i Paris, ndetse no mu Bufaransa […]Irambuye
LUANDA — Abantu 30 nibo baguye mu mpanuka y’ indege ya gisirikare yabereye ku kibuga cy’ indege cya Huambo nk’ uko bitangazwa n’ ubuyobozi bw’ ingabo z’ icyo gihugu. Abantu 6 nibo barokotse iyo mpanuka, kuri ubu bakaba barwariye mu bitaro bya gisirikare bya Huambo, bakaba bafite ikibazo cy’ ubushye. Six rescapés ont été transportés […]Irambuye
Mu nkuru dukesha urubuga rwa Radio Okapi iratubwira ko Perezida Joseph Kabila kabange mu ijambo rigufi yaraye agaragaje bimwe mubyo yabashije kugeraho muri manda y’imyaka 10 ishize ayobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni mu ijambo yavuze kuri uyu wa kane nzeri 2011 , imbere y’ihuriro rigize guverinoma ndetse n’ishyaka rye riri kubutegetsi PPRD […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, mu burasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, umugabo yicishije ishoka umwana w’umukobwa n’abahungu batatu , akomeretsa bikomeye n’abandi babiri. Uyu mugabo w’imyaka 30 biravugwa ko afite indwara y’ibisazi nkuko tubikesha BBC na Xinhua news agency yo mu bushinwa. Ibi byabereye mu gace kitwa Gongyi, aha hakaba haherutse no kubera ubugizi bwa nabi ku bana […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu abantu 187 bitabye Imana , mu mpanuka y’ubwato bwavaga ku kirwa cya Zanzibar (Unguja) bwerekeza ku kirwa cya Pemba, nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’iki kirwa cya Zanzibar. Ubu bwato ngo bwari butwaye abantu bavuye mu biruhuko nyuma y’igisibo cya Ramadhana, abari baburimo bageraga kuri 800, abagera kuri 620 bo […]Irambuye
Abantu bagera ku 9 nibo bishwe n’igisasu cyaturitse kuri uyu wa gatatu mu gitondo imbere y’urukiko rukuru rw’I New Delhi mu murwa rwagati w’igihugu cy’Ubuhinde. Kugeza ubu hagaba ntawurigamba ko ariwe wateze iki gisasu. Iki gisasu kikaba cyaturitse ahagana mu 10h15 ku isaha yo mu buhinde, kikaba cyari cyahishwe mu isakoshi yashyizwe aho bakirira abantu […]Irambuye