Digiqole ad

Museveni na Kikwete bumvikanye kubaka inzira ya Gari ya moshi

Uganda na Tanzaniya  byemeranyinjwe  iyubakwa ry’umuhanda wa Gariyamoshi uhuza Tanga(Icyambu kuri TZ) na Musoma (ku nkengero za Victoria) Uganda. Ayo masezerano yamerejwe mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Museveni wa Uganda yagiriye I Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo yaragiye kuganira na mugenzi we  Jakaya Kikwete kuri uyu wa mbere.

Kikwete na Museveni/ Photo Internet
Kikwete na Museveni/ Photo Internet

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga k’indege kitiriwe Mwalimu Julius Nyerere, Museveni na Kikwete  baheje abandi bayobozi maze bagirana ibiganiro byihariye.

Nyuma yo kubonana kwaba bagabobombi havuzwe ko bibanze ku buryo hakubakwa undi muhanda wa Gariyamoshi mu rwego rwo kugeza muri Uganda byihuse ibicuruzwa bivuye ku cyambu cya Dar es Salaam.

Imirimo yo kubaka iyi nzira ikaba izaba igenzurwa n’itsinda ry’aba minisitiri ku bihugu byombi  bafite  minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu , ab’ubukungu ndetse n’abafite ubububanyi n’amahanga mu nshingano zabo.

Mu itangazo ryasohowe n’ingoro ya Perezidanse ya Tanzania nyuma y’uwo mubonano riravuga ko abayobozi bombi bafashe icyemezo cyo kubaka uwo muhanda wa Gariyaoshi ku nyungu z’ibihugu byombi mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.

Aha kandi ngo icyo gitekerezo cyo kubaka iyo nzira ihuza ibihugu byombi, byari umushinga umaze igihe kirekire usubukuwe wari waratagijwe na perezida wa mbere wa Tanzaniya Mwalimu Julius Nyerere gusa ngo kudatangira kw’uyu mushinga kukaba kwaraturutse ku mpamvu zitandukanye .

Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba yarageze mu gihugu cya Tanzaniya kuri uyu wambere ahagana mu masaha ya Saa tanu  z’amanywa aho yakiriwe mu cyubahiro n’amatorero gakondo yo muri Tanzaniya mbere y’uko agirana ikiganiro na mugenzi we  Kikwete.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish