Digiqole ad

Umuvugizi wa Khadaffi yafashwe agerageza guhunga Sirte

Mussa Ibrahim, wari umuvugizi w’ingoma ya Col Mouammar Khadaffi yafashwe kuri uyu wa kane agerageza guhunga nkuko byemezwa n’abarwanya Khadaffi.

Moussa Ibrahim yaba yatawe muri yombi/ Photo Internet
Moussa Ibrahim yaba yatawe muri yombi/ Photo Internet

Mu mirwano ikomeye iri kubera mu mujyi wa Sirte, ari nawo Khadaffi avukamo, uyu mugabo wari umuvugizi we yafashwe ngo yambaye nk’abagore atwaye imodoka agerageza gusohoka muri uyu mujyi.

Mustafa bin Dardef wo muri National Transitional Council yahiritse Khadaffi mu kwezi gushize, aremeza ko Moussa Ibrahim yafatwanywe n’abandi baturage bake bari kumwe ubwo yageragezaga kubikingamo ngo basohoke mu mujyi wa Sirte wabaye isibaniro.

Ibrahim, 37, azwi cyane muri Libya nkumwe mu nkora mutima za Khadaffi. Uyu mugabo yize politiki muri kaminuza ya Exeter mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubwongereza.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • ni bamufata yari yanze guhunga, yirirwa abeshya gusa kandi nawe yibeshya. ahubwo bamubaze aho asize sebuja nawe bazamufate abazwe ibyo yakoze. birirwa babeshya ngo bakora neza kandi bica abantu. babanze bamukubite ibiboko bihagije bijyanye no guhana bya Islam.

  • Abanyagitugu baraze barafashwe, dorenawe Bagbo ,nandi isi ntigira nyirayo, reronibitondeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Nta womenya ko batabeshya kuko nabana ba Kadaffi bavuze ntawe bite. Nkekeko ari guere mediatique ifatwa nkintwaro ikomeye aho aba Francis barwana hose

  • NABAMBWE YISHE BENSHI

Comments are closed.

en_USEnglish