Digiqole ad

Abasirikare ba FARDC barasanye ubwabo

Kuwa gatanu, imirwano ikaze yashyamiranyije ingabo za FARDC zo muri secteur ya 82 iherereye I Rutshuru yo hagati muri Kivu y’amajyaruguru.   

Ingabo za FARDC/ Photo Internet
Ingabo za FARDC/ Photo Internet

Umuntu umwe niwe witabye Imana naho abagera kuri bane barakomereka bikabije. Ibi byose bikaba byatewe nuko abasirikare babiri bo muri iyi secteur y’ingabo za FARDC zafunzwe n’umukuru wazo bityo bagenzi babo ntibabyemeranywaho bahita bahererekanya amasasu batyo.

Aba basirikare uko ari babiri bakaba bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bafashwe na lieutenant colonel Douglas nkuko Polisi y’I Rutshuru yabitangarije Radio Okapi.

Iyi polisi ikomeza itangazako ubwo aba basirikare bari bafashwe bageragezaga guhunga abarinzi bahise batangira kubarasa.

Abasirikare bo ku rundi ruhande bari barinze umusirikare mukuru wari ufite ipeti rya kapiteni bahise bagirango nibo barashwe maze rurambikana.

Muri iyo mirwano yose yahitanye umukapiteni naho abandi bagera kuri bane bakaba barakomerekejwe bagahita bajyanwa mu bitaro aho I Rutshuru, abaturage bo muri aka gace bo bakaba bari bahungabanyijwe n’ayo masasu ariko kuri ubu ngo ituze rikaba ryagarutse muri aka gace.

Munyampundu Janvier
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • HATABAYE HO UBWUNVIKANE NTAMAHORO YABONEKA

  • BAZABWIYE URWANDA RUKABATOZA KOKO KUGEZA AHO BISUBIRANIYE MO UBWABWO ESE NTA COMMUNICATION BAGIRA BARABABAJE MUKARERE KIBIYAGA BIGARI .

  • Nibashyire hamwe maze bubake i gihugu cyabo kuko ntabandi bazabikora kandi bamenyeko uwaburiye amahoro iwabo no hanze ntiyayabona.

  • ubundi se bariya ni absirikare koko, abantu bararasa aho kumenya ibiri kuba nawe ukarasa, capiteni se wapfuye ni uwo bari barinze, umva abo barinzi, sha mumepona Nkunda aritaka bamariza sasa munaongeza nyinyi ba civile bahunde na bandande n’abatembo

  • Biterwa n’icyo umuntu aha agaciro, niba intambara ibagwa neza mwabaretse ko batazi ibyayo? Bazambajije ko nyisobanukiwe ra? Nyamara nta muntu waguha agaciro igihe utanazi ko ugakeneye.

  • Wabonye amafoto y’ibyo Bisoda bya Congo birarutwa na Local Defence zacu zirinda utugari n’imirenge nayo yo mu byaro bya kure ariko Congo waragowe

  • Igisirikare bakora ntabwo aricyumwuga bazaze tubigishe!

  • Reba abobasirikare,bamwe bifashe mumifuka,abandi bafashe mumifuka,abandi ntibazi nokuzinga unifom koko!igihugu kirinzwe n’imana.sawa.

  • Izo nizo ngabo. Iyo zabuze Adui zirarasana zo ubwazo kugirango zigaragaze ibyo zize.

  • abasirikare ba congo nikobabayeho,niyo vision yabo ntawabagaya niko bameze ,ahubwo bateye impungenge ko bazarasa ababyeyi babo babuzibarasa.

Comments are closed.

en_USEnglish