Dr Kizza Besigye uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Uganda yaraye abujijwe na Police ya Uganda kwitabira Missa yo gusabira nyakwigendera AIGP Andrew Kaweesi wishwe arashwe ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize. Iyi misa yabaye ku Cyumweru yabereye muri Cathedral ya Lubaga i Kampala nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor. Dr Besigye yari mu modoka ye ari […]Irambuye
Nibura abantu 20 bishwe n’igiti cyabagwiriye abandi benshi barakomereka igihe barimo boga mu masumo y’ahitwa Kintampo, muri Ghana. Aba bantu bogaga igihe hagwaga imvura nyinshi ivanze n’umuyaga w’inkubi nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabazi. Bikekwa ko igiti cyarimbuwe n’iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga kikabirundumuriraho. Umuvugizi w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi (Ghana National Fire Service), Prince […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru Umunyamakuru wari uri kumwe n’umugore we n’umwana wabo bo mu Mujyi wa Veracruz muri Mexique yaraye arasiwe muri aka gace gafatwa nk’ahantu hateje akaga ubuzima bw’Abanyamakuru muri Mexique. Ngo yari amaze iminsi asohoye inkuru ivuga kuri aka gace. Uyu munyamakuru wari uri kumwe n’umuryango we yarashwe ubwo yasohokaga muri restaurant avuye gusangira […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane indege za Israel zagabye igitero muri Syria zisenya ibirindiro by’imwe mu mitwe y’intagondwa z’Abasilamu. Ingabo za Assad na zo zagerageje guhanura izo ndege ariko zirazihusha, intwaro za Israel zishinzwe gusama ibisasu zisama bimwe muri ibyo bisasu mu Majyaruguru ya Israel. Iri kozanyaho ni ryo rya mbere ribaye nyuma y’Intambara yiswe iy’iminsi […]Irambuye
Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa rwaregewe ikirego cy’uko hari itsinda ry’Abagereki baraye baturikirije igisasu mu biro by’umwe mu bakozi b’Ikigega mpuzamahanga cy’imari(FMI) kigakomeretsa umwe mu bakozi baho. Uwakomeretse ngo ni umugore wari ufunguye iyo baruwa akaba akora mu biro by’umuyobozi wa FMI Christine Lagarde. Police ivuga ko hari amakuru y’uko iriya baruwa yari yoherejwe […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri bamurindaga bishwe barasiwe hafi y’urugo rwe. Ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda kivuga ko AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri barasiwe mu mujyi wa Kampala muri metero 100 uvuye aho yari atuye i Kulambiro. Umunyamabanga mu biro […]Irambuye
Abayobozi bo muri Somalia batangaje ko ubwato burimo amavuta ya essence bwari bwarafashwe na ba rushimusi bwaraye burekuwe. Ngo baburekuye nta ndishyi itanzwe nk’uko aba barushimusi babyifuzaga. Bitangajwe nyuma y’uko habaye kurasana hagati y’ingabo zicunga umutekano mu mazi hamwe n’abantu bataramenyekana bivugwa ko bari bagemuriye bariya ba rushimusi. Ibigega birimo amavuta ashyirwa mu binyabiziga byafatiwe mu […]Irambuye
Judi Wakhungu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibidukikije n’umutungo kamere muri Kenya yatangaje kuri uyu wa kabiri icyemezo cy’uko guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka bitemewe gutwara ibintu mu mashashi ku butaka bwa Kenya. Iri tangazo ryatanze amezi atandatu ku banyaKenya n’abasura iki gihugu ko nyuma yayo gukoresha, gukora no kwinjiza amashashi muri Kenya bitemewe […]Irambuye
Uruhande rw’abashyigikiye Geert Wilders mu matora ya Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi ngo rwizeye intsinzi mu matora ari kuba kuri uyu wa gatatu. Ni amatora ubu ari kuvugwa cyane iburayi akomeye nyuma ya Brexit. Geert Wilders bamwe bamwita Donald Trump wo mu Buholandi kubera politiki ye iheza Abasilamu ndetse ngo izanaca igitabo cya Corowani muri iki gihugu […]Irambuye
Mu ijambo Moussa Faki Mahamat, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yaraye agejeje ku bari mu muhango wo kumwimika nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yavuze ko agiye gukora impinduka mu nzego z’umuryango no guhangana n’ibibazo byugarije Africa. Faki Mahamat ageze ku buyobozi bwa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe mu gihe […]Irambuye