Digiqole ad

Uganda: Umuvugizi w’Igipolisi yishwe arashwe

 Uganda: Umuvugizi w’Igipolisi yishwe arashwe

Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri bamurindaga bishwe barasiwe hafi y’urugo rwe.

Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe n'abantu bataramenyekana
Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana

Ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda kivuga ko AIGP Andrew Felix Kaweesi n’abandi bapolisi babiri barasiwe mu mujyi wa Kampala muri metero 100 uvuye aho yari atuye i Kulambiro.

Umunyamabanga mu biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, Linda Nabusayi yemeje iyi nkuru y’iraswa ry’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda. Abajijwe niba aya makuru ari yo, yasubije agita ati “ Ni ukuri kandi birababaje.»

Umuyobozi mukuru wa Police muri Uganda, IGP Kale Kayihura n’abandi bapolisi bo ku rwego rwo hejuru bihutiye kugera ahabereye ubu bugizi bwa nabi kugira ngo bamenye icyaba kihishe inyuma ubu bwicanyi.

AIGP Kaweesi wari n’umuyobozi ushinzwe ibikoresho muri Police ya Uganda yagizwe umuvugizi w’igipolisi mu mwaka ushize wa 2016, ashyizweho na IGP Kayihura.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish