Ghana: Impanuka y’igiti cyagwiriye abantu yahitanye abagera kuri 20
Nibura abantu 20 bishwe n’igiti cyabagwiriye abandi benshi barakomereka igihe barimo boga mu masumo y’ahitwa Kintampo, muri Ghana.
Aba bantu bogaga igihe hagwaga imvura nyinshi ivanze n’umuyaga w’inkubi nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubutabazi.
Bikekwa ko igiti cyarimbuwe n’iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga kikabirundumuriraho.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro n’ubundi butabazi (Ghana National Fire Service), Prince Billy Anaglate yavuze ko iyo mpanuka yabereye ku masumo ya Kintampo, mu gace ka Brong-Ahafo.
Polisi na bamwe mu bashinzwe kuzimya umuriro bagiye muri ako gace kabereyemo impanuka mu rwego rwo gutabara abagwiriwe n’icyo giti.
Umwe mu babonye ibyabaye yatangarije ikinyamakuru Starr News cyo muri Ghana ati “Igiti kinini cyarimbutse igihe imvura yatangiraga kugwa, kigwira abari aho bishimishaga.”
Abenshi mu bapfuye bari abanyeshuri bigaga muri Wenchi Senior High School. Abandi ni abakerarugendo.
Umuvugizi w’urwego rw’ubutabazi mu kuzimya inkongi, Anaglate yabwiye AFP ko abanyeshuri 18 bahise bapfa abandi babiri bapfira kwa muganga.
Yavuze ko abantu 11 bari kwitabwaho kwa muganga, barimo n’umuyobozi ku ishuri ushinzwe gutegura ingendo z’abanyeshuri.
UM– USEKE.RW