Digiqole ad

“Donald Trump” wo mu Buholandi ngo yizeye intsinzi mu matora

 “Donald Trump” wo mu Buholandi ngo yizeye intsinzi mu matora

Uruhande rw’abashyigikiye Geert Wilders mu matora ya Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi ngo rwizeye intsinzi mu matora ari kuba kuri uyu wa gatatu. Ni amatora ubu ari kuvugwa cyane iburayi akomeye nyuma ya Brexit.

Geert Wilders w'ibitekerezo by'ihezanguni bikomeye mu Buholandi atora uyu munsi
Geert Wilders w’ibitekerezo by’ihezanguni bikomeye mu Buholandi atora uyu munsi

Geert Wilders bamwe bamwita Donald Trump wo mu Buholandi kubera politiki ye iheza Abasilamu ndetse ngo izanaca igitabo cya Corowani muri iki gihugu nk’uko bivugwa na Reuters

Guhangana mu matora ubu ngo kuri hagati y’ishyaka rya Minisitiri w’intebe uriho Mark Rutte wo mu ishyaka ryitwa VVD n’irya PVV rya Geert Wilders wanga cyane idini ya Islam n’Abasilamu akabishyira no muri Politiki ye.

Politiki ye yagiye ishyigikirwa gahoro gahoro n’Abaholandi ndetse kuri uyu munsi w’amatora ngo ari mu bahabwa amahirwe kubera amajwi menshi ari kubona.

Politiki ye ikumira kandi yanga cyane abimukiira, ndetse yenyegeje umuriro mu bwumvikane bucye no guhangana kwa hato na hato kuriho muri iyi minsi hagati y’Ubuholandi na Terkiya.

Amajwi y’agateganyo avuga ko ishyaka VVD rya Minisitiri w’Intebe uriho ari ryo riri imbere mu majwi ariko irya PVV rya Geert Wilders niryo rikurikiyeho, n’ikinyuranyo cya 3% gusa mu majwi.

Aya mashyaka abiri niyo ahanganye cyane ni nayo ubu akomeye mu Buholandi, utsinda amatora ni nawe uri bwiganze mu Nteko Ishinga amategeko.

Ubutumwa bw’ivangura rishingiye ku myemerere n’inkomoko bw’ishyaka rya Geert ariko ngo nibwo bushobora nanone kuza gutuma ridatsinda amatora.

Uyu mugabo witwa “Donald Trump w’Ubuholandi” yasabye ko Imisigiti yose mu Buholandi ifungwa kandi igitabo cya Korowani kigacibwa muri iki gihugu.

Abimukira bavuye mu mahanga avuga ko aribo bateza ibibazo, by’umwihariko ngo abavuye muri Maroc ni akaga ku Buholandi.

Wilders aramutse atsinze ngo byaba nk’umutingito ukubise Uburayi.

Nyuma yo gutora muri iki gitondo, Wilders yatangaje ko ibyava mu matora byose  uko byaba bimeze ibitekerezo bye bitazasubira mu bubiko.

Ngo nubwo yatsindwa ibitekerezo bye ntibizasubira inyuma
Ngo nubwo yatsindwa ibitekerezo bye ntibizasubira inyuma

UM– USEKE.RW

en_USEnglish