Burundi: Urubyiruko ruhura n’imbogamizi mu kwihangira imirimo
Urubyiruko rwo mu gihugu cy’u Burundi ruratangaza ko rugihura n’ibibazo bitandukanye mu bijyanye no kwihangira imirimo kubera impamvu zitandukanye zirimo isura mbi Abarundi bafite ku rubyiruko.
Uru rubyiruko rutangaza ko bantu benshi batabagirira ikizere kubera amikoro adahagije no kubura ubunararibonye mu byo bakora.Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abaholandi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Iradukunda Joseph Jib umwe muri barwiyemezamirimo bakiri bato muri iki gihugu atangaza ko bitoroshye kwihangira imirimo muri iki gihugu kubera imyumvire y’abanyagihugu iba irwanya urubyiruko.
Uyu musore avuga ko urubyiruko rwo muri iki gihugu rufatwa nk’abasinzi, abanywib’itabi ndetse nk’abantu batagira icyo bitaho. Ibi rero ngo bibabera inzitizi mu kuzamura ibikorwa byabo no kubona amasoko y’ibyo bakora.
Mu gihugu cy’u Burundi umubare w’abashomeri uri ku kigero kiri hejuru. Bamwe bakaba barafashe umwanzuro wo kwihangira imirimo kugira ngo babashe kwiteza imbere no guha imirimo abakiri bato.
Abenshi mu bihangira imirimo batangirira ku bigo bito bito bitewe n’ubushobozi buke baba bafite. Ariko na none bagatangaza ko bahura n’ibibazo byinshi mu mikorere yabo. Ibi ngo bituma benshi bacika intege bakabivamo n’ubwo hari n’abihangana bagakomeza gukora.
ububiko.umusekehost.com