Digiqole ad

Centrafrique: Perezida na Minisitiri w'intebe beguye

Perezida w’igihugu cya Centrafrique Michel Djotodia na Minisitiri w’Intebe we Nicolas Tiengaye beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa gatanu tariki 10 Mutarama, nk’uko bifuzwaga n’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati iteraniye N’Djamena mu gihugu cy’igituranyi cya Tchad, kwegura kwabo kandi ngo ni mu miti yo kugarura umutekano no guhagarika ubwicanyi bwari bumaze iminsi buyogoza icyo gihugu.

Michel Djotodia ufite amateka manini mu kwigomeka no gukorana n'inyeshyamba
Michel Djotodia ufite amateka manini mu kwigomeka no gukorana n’inyeshyamba

Abari muri iyo nama bishimiye umwanzuro wa Perezida na Minisitiri w’intebe we, ndetse bavuga ko umwanzuro bafashe ari uw’ubutwari.

Ubu bwegure kandi bwanakiriwe neza na Komisiyo y’igihugu y’agateganyo ‘Conseil national de transition (CNT)’ ubu ifatwa nk’inteko ishinga amategeko y’agateganyo nayo ubu iri mu gihugu cya Tchad.

Kwegura kw’aba bagabo bombi ariko byabaye nko kwikengera kuko n’ubundi ngo ibihugu bituranyi biri mu nama muri Tchad byari byamaze gusaba CNT kuba iteguye inyandiko yeguza Perezida Michel Djotodia na Minisitiri w’Intebe we Nicolas Tiengaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, mbere y’uko amakuru y’iyegura rya Perezida na Minisitiri w’Intebe asakara muri Centrafrique, abaturage bari babyukiye mu murwa mukuru w’icyo gihugu bigaragambya bavuga ko batifuza ko Perezida agaruka mu gihugu cye.

Imyigaragambyo yabereye hafi y’ikibuga cy’indege, ku gace kitwa Boy-Rabe, bacungirwa umutekano n’ingabo z’Abafaransa n’ingabo nyafurika zaje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MISCA).

Perezida Michel Djotodia yagiye ku butegetsi muri Werurwe umwaka ushize wa 2013, nyuma y’uko umutwe wa Seleka uhirikiye ubutegetsi bw’i Bangui.

Perezida Michel Djotodia ntiyorohewe n’akazi ko kuyobora dore ko no mu mezi ya nyuma asoza umwaka ushize muri iki gihugu havutse imvururu zikomeye, zanaje kubyara ubwicanyi hagati y’Abislamu n’Abakristu, ubwicanyi abantu benshi kw’Isi batangiye kwita Jenoside.

Perezida wa Tchad Idriss Deby wagize uruhare runini mu iyegura rya Perezida Michel Djotodia na Minisitiri w'Intebe we
Perezida wa Tchad Idriss Deby wagize uruhare runini mu iyegura rya Perezida Michel Djotodia na Minisitiri w’Intebe we

Liberation

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish