Digiqole ad

Ndjamena: Urugamba rwo gushakira CAR abayobozi bashya rurakomeje

Abayobozi bakuru b’ibihugu bihurira mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati CEEAC bateraniye i Ndjamena mu gihugu cya Tchad kugira ngo bashakire abayobozi bashya igihugu cya Centreafrique.

Aba ni abayobozi bakuru b'ibihugu biri muri CEEAC na Perezida Djotodia arimo
Aba ni abayobozi bakuru b’ibihugu biri muri CEEAC na Perezida Djotodia arimo

Iyi nama yatangiye ku minsi w’ejo yari igamije gukuraho Perezida w’inzibacyuho Michel Michel Djotodia warwanye urugamba agahirika ubutegetsi ariko akananirwa guzana umutuzo n’amahoro mu gihugu abereye umuyobozi.

Ku munsi w’ejo abari muri iyi nama bafashe umwanzuro wokohereza indege  igitaraganya muri iki gihugu kugira ngo izana abagize Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho  kugira ngo bafatanyirize hamwe gushaka abayobozi batutu bagomba kuba barimo kuyobora iki gihugu.

Aba bayobozi batatu bazatorwa bazasimbura Perezida Michel Djotodia, Minisitiri w’Intebe Tiangaye n’umuyobozi w’inteko Ishinga amategeko y’agateganyo Alexandre Ferdinand Nguendet.

Atangiza iyi nama umuyobozi  wa CEEAC yatangaje ko bikwiye ko imvururu ziri muri Centreafrique zishakirwa umuti hatorwa abandi bayobozi bashya kuko abariho bananiwe guhagarika imirwano ikomeje guhitana benshi.

Yagize ati:”Tugomba kureba uburyo Michel Djotodia yasimbura k’ubuyobozi no kugena igihe hazatorerwa uzamusimbura”.

Kugeza ubu abantu bakomeje kwibaza niba ugomba gusimbura Perezida Djotodia azatorerwa muri iyi nama n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’agatenyo ya Centreafrique bagihari cyangwa azatorwa n’abagize CEEAC  gusa.

RFI
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish