DRC: Bane baguye mu bushyamirane bwa FDLR n'abarinzi ba pariki
Abantu bane baguye mu bushyamirane hagati y’inyeshyamba za FDLR n’abarinda pariki y’igihugu cya Congo iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Pariki ya ‘Virunga’ (Virunga national park) ku cyumweru rivuga ko muri ubwo bushyamirane bwanabyaye gukozanyaho, byatumye umukozi wabo umwe n’inyeshyamba eshatu bahasiga ubuzima. Abandi barinzi ba Pariki babiri barakomerekejwe cyane.
Amakuru avuga ko uko gukozanyaho kwaturutse ku kuba inyeshyamba zarashakaga kwisubiza ibice bimwe na bimwe bya pariki yari isanzwe ibamo.
Virunga National Park yashinzwe mu 1952, ni imwe muri za Pariki ziri ku rutonde rw’ibintu nyaburanya ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku muco (UNESCO), ariko kuva aho mu Burasirazuba bwa Congo hatangiriye intambara z’urudaca yakomeje kuba indiri y’inyeshyamba zitandukanye.
Source: presstv
ububiko.umusekehost.com