Digiqole ad

Ariel Sharon yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko

Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Israheli, Ariel Sharon yitabye Imana kuri uyu wa  11 Mutarama 2014, amakuru yemejwe bwa mbere na Radio ya gisirikare muri  icyo gihugu nyuma yo kwemezwa n’abo mu muryango we.

Ariel Sharon wabaye Minisitiri w'Intebe wa Israheli
Ariel Sharon wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israheli

Uyu mukambwe yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko, urupfu rwe rukaba ruje nyuma yo kumara imyaka isaga umunani yose muri Coma. Ndetse akaba yari amaze amasaha agera kuri 48 arembye bikomeye.

Uyu musaza yagiye muri Coma mu 2006.

Mu cyumweru gishize ni bwo abayobozi b’Ibitaro Tel Hashomer mu mujyi wa Tel Aviv, aho Sharon yavurirwaga mu myaka umunani ishize, bavuze ko ubuzima bw’uyu mukambwe burushaho kumerera nabi.

Sharon, ujyanye ipeti rya General, yagize ikibazo mu mutwe mu Ukuboza 2005 ashyirwa mu byuma bifasha umuntu guhumeka, nyuma aza kugira ikibazo mu bwonko tariki ya 4 Mutarama, 2006.

Yaje kumara iminsi mu bitaro by’i Yeruzalemu aho yabanje kuvurirwa, nyuma yimurirwa mu bitaro bya Tel Hashomer mu mujyi wa Tel-Aviv.

Nyuma y’igihe gito yaje gutora agatege asubizwa iwe, ariko na none yongera kumererwa nabi asubizwa muri ibyo bitaro ari na ho yakomeje kwibera muri Coma mu gihe cy’imyaka umunani.

Intwari ku rugamba iratashye

Nubwo ku isi hose atariko bimeze, muri Israel igihugu cye afatwa nk’intwari ikomeye.

Kuva mu 1948 Leta ya Israeli igishingwa mu burasirazuba bwo hagati, Ariel Sharon yahise aba umusirikari mu ngabo zo mu kirere nyuma agirwa “Officer”

Ni umusirikare warwanye intambara nyinshi cyane arengera igihugu cye kitifuzwaga n’ibihugu bigigikikije kugeza n’ubu.

Mu ntambara z’amasasu azwimo; yarwanye intambara ya Ben Nun Alef, yashinze umutwe w’ingabo witwa Unit 101 kabuhariwe mu bitero byo kwivuna umwanzi no kurinda inkike, yarwanye mu ntambara y’ubunigo bwa Suez mu1956, yarwanye intambara ya “Attribution” , yarwanye intambara y’iminsi itandatu mu 1967, yarwanye inkundura mu ntambara ya Yom-Kippur mu 1973. Mu 1982 ari Ministre w’Ingabo ubwe yayoboye intambara na Liban mu gihe yari Ministre w’Ingabo.

Sharon ni umwe mu banyepolitiki bakomeye Israheli yagize, afatwa na benshi nk’umwe mu bantu baranzwe no gukomera ku cyemezo yafashe akima amatwi abamusaba kwisubiraho.

Yabaye Minisitiri w’Intebe mu 2001 atowe n’abaturage.

Mu mwaka wa 2005, yategetse ingabo z’igihugu cye kuva mu gace ka Gaza zari zarigaruriye mu myaka 38 ishize.

Iki cyemezo cyafashwe na benshi nk’impinduka idasanzwe ku muntu wari wategetse ko muri ako gace ka Gaza, (ubundi kari muri Palestine) kubakwamo imidugudu y’Abayahudi.

Sharon yaretse ishyaka rye rya Likud ashinga irindi ryitwa Kadima.

Ibi byaje kumufasha kongera gutorwa nka Minisitiri w’Intebe wa Israheli ku buryo bworoshye mu 2006 ariko yagize ikibazo cy’ubuzima asimburwa n’uwari umwungirije  Ehud Olmert nyuma waje gutorwa aba Minisitiri w’Intebe.

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nagiye ngira amahirwe yo guhura n’Intari zimwe na zimwe ,ariko uyu mukambwe birambabaje cyane kuba yitabye Imana tutarahura na rimwe. Uyu mukambwe witabye Imana agejeje ku myaka 85 afite amateka menshi kandi ashingiye k’ubutwari bwamuranze mu myaka ye yose mu gihe yarengeraga ubuzima ndetse n’uburenganzira bw’abavandimwe ( Abayahudi). Ariko azwi cyane mu bihe yasenyaga ibirindiro bya Palestine byari muri Lebanon. Intambara itakorohera buri muntu wese. Iyo mutekereje nibuka Inkotanyi igihe zatangaga Interahamwe zashakaga gutera u Rwanda mu mwaka w’i 1996. Yitabye Imana yangwa cyangwa n’ibihugu by’abarabu. Imana imuhe iruhuko ridashira . Arangije urwe natwe tuzarangize urwacu.

    Ntarugera François

  • Imana ihe umugisha Abayuda!

  • yooo umusaza RIP imana ikwakire, kombona abantu batangiye kuducika kubwishi ra???

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

  • aruhukire mu mahoro

  • Nakichwe nagahinda arafati yishe ntiyar. umuntu fremason mukuru

  • ariko se mana yabonye igihe cyo kuihana ngo agende yejejwe!ko na we yicishije abatari bake!nagende yikiranure n’imana !

  • Rest In Peace muzehe Sharon. Ishyaka n’ubutwari byakuranze witangira ubwoko bw’ Imana bw’ Abayahudi bizibukwa iteka! QUE DIEU BENISSE TOUT LE PEUPLE JUIF.

  • Niba yarihanye pe buriya 2zamubona kumuzuko naho ubundi ni djr!

  • RIP watwiciye abaswahili b’intagondwa ndagushima peee. Ureke bya bigwari byitwaza freedom na democracy.

  • Sharon Rest in peace

  • Ntantwari Ipfa Ahubwo Irasinzira , Peace Sharon Iruhuko Ridashira

  • Kuki witabye Mandela?? Agezeyo araguhamagaye nawe uritaba? Akubaza ngo usigaye ku isi ukora iki

  • Comments zirerekana ukuntu abakristo muikunda amaraso koko, niba ari uko muyanywa buri cyumweru sinzi?

  • Abayahudi nabo basigaye bapfa kumyaka 85 koko yewe ntibizoroha. Ariko twavuga tutavuga abayahudi ni abantu Imana ikunda kabone nubwo bapfa nkatwe ariko ibakunda kubi, ubwenge yabahaye. Ahubwo sinzi impamvu tutagira imigendanire nabo ngo nabura bajye batuvunguriraho kubwenge bahawe.

  • Kwica nta butwari burimo araho mandela ntiyaba ari intwari wica umuntu murwana ku rugamba gusa naho iyo wica igihumeka cyose ngo ni ukugira ngo bagutinye bakwemere uba intwari bya nyirarureshwa. urugero kadafi yiyitaga intwari ariko sibyo nabusa, n’abandi. gusa iyo utsinze witwa intwari ariko biragorana iyo uharanira amahoro udakoresha inzira y’amahoro (Peace building by peaceful means). MUGIRE UMWETE WO KUBANA N’ABANTU BOSE AMAHORO NDETSE MUSABIRE ABABANGA NIBWO MUZABA MUGEZE IKIRENGE MU CYA YESU.

Comments are closed.

en_USEnglish