Digiqole ad

Uganda: Umuforomo yate umwana amaraso arimo agakoko gatera SIDA

Mu gihugu cya Uganda umuforomo Rosemary Namubiru w’imyaka 65 y’amavuko yateye umwana w’imyaka ibiri amaraso  y’umuntu wanduye  agakoko gatera SIDA none ubu ari mu maboko ya Polisi.

Namubiru wafashwe atera umwana amaraso yanduye
Namubiru wafashwe atera umwana amaraso yanduye

Ikinyamakuru ‘The newvision’ dukesha iyi nkuru gitangaza ko urukiko rw’i Kampala rwashinjije uyu mugore icyaha cyo gushaka kwica umuntu.

Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko uyu mwana yahise atangizwa imiti izamurinda kwandura virusi itera SIDA.

Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko umuforomo Namubiru wateye umwana amaraso yanduye nawe abana n’agakoko gatera SIDA.

Ababyeyi b’uyu mwana bahise bamutangiza imiti izamufasha gukumira iyi ndwara bakimenya ko yatewe amaraso ameze atya.

Nicholas Opio, Umunyamategeko w’ivuriro uyu muforomo yakoreragaho yatangaje ko bapimye uyu mwana bagasanga nta Virusi itera SIDA afite ariko ngo ibi nti bikuraho ko azakomeza gufata imiti izamurinda kwandura by’iteka.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iki kirozi ubu cymaze abantu bagikanire urugikwiye.

  • uhishira umurozi akakumara ku rubyaro uwo mwicanyi nakatirwe bundu. ntaho atandukaniye n’ abamennye amaraso y’inzirakarengane.

Comments are closed.

en_USEnglish