Zuma bamwifurije isabukuru mbi, ngo nagende
Amagana y’abamwamagana uyu munsi yaramukiye mu murwa wa Pretoria ku nyubako ikoreramo ubuyobozi bukuru bw’igihugu ahamagarira Perezida Jacob Zuma kwegura ku buyobozi kandi anamwifuriza umunsi w’amavuko mubi dore ko uyu munsi yujuje imyaka 75.
Mu minsi ishize, Perezida Zuma yirukanye Minisitiri w’imari Pravin Gordhan bikurura umwuka mubi kurushaho kubera za sikandali za ruswa, ubushomeri bwiyongereye cyane n’ubukungu butakizamuka muri Africa y’Epfo.
Umunyamakuru wa Al Jazeera uri aho bari kwigaragambya yavuze ko amashyaka atavuga rumwe na Leta ubu ari kurushaho gushyira hamwe ngo arwanye Zuma, banaciye mu myigaragambyo.
Mu cyumweru gishize imyigaragambyo nk’iyi ntiyitabiriwe cyane ariko uyu munsi ngo yarushijeho kubera gushyirahamwe kw’ayo mashyaka arwanya Leta.
Icyo basaba ngo ni kimwe ‘barashaka ko Zuma avaho kuko ngo ntacyo ageza ku gihugu mu bukungu, kandi ngo bizeye ko iyi myigaragambyo izasozwa no kwegura kwe.’
Kwurukana Minisitiri w’ubukungu byatumye Zuma anengwa cyane ndetse n’imbere mu ishyaka rye ANC kuko Visi Perezida waryo Cyril Ramaphosa nawe yagaye iki cyemezo.
Kuwa kabiri w’icyumweru gitaha mu Nteko y’iki gihugu bazatorera niba bagumisha ikizere kuri Perezida cyangwa bakimuvanaho.
Perezida Zuma manda ye nk’umukuru w’igihugu izarangira mu 2019, naho nk’umukuru w’ishyaka ANC izarangira mu Ukuboza uyu mwaka.
Zuma ubusanzwe ngo agaragaza gushyigikira ko yazasimburwa ku butegetsi n’uwahoze ari umugore we Nkosazana Dlamini-Zuma wari uyoboye ubumwe bwa Africa mu bihe bishize.
UM– USEKE.RW