Digiqole ad

USA: Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru yamaganywe kubera ‘gupfobya Holocaust’

 USA: Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru yamaganywe kubera ‘gupfobya Holocaust’

Spicer avuga ijambo ryafashwe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi

Sean Spicer ni umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yavuze kuri uyu wa Kabiri ko ‘Hitler atari bukore ikosa ryo kwiyicira abaturage’.

Spicer avuga ijambo ryafashwe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi

Uyu mugabo kandi aravugwaho kuvuga ko ibyumba Abayahudi bicirwagamo hakoreshejwe ibyuka bihumanya bikwiye kwitwa Ibigo bya Holocaust.

Ibi byababaje umuryango w’Abayahudi baba muri USA n’ahandi ku Isi bamaganira kure ibyavuzwe na Spicer bakoresheje Twitter.

Sean Spicer na we yasabye imbabazi avuga ko ari ikosa rinini yakoze. Bamwe mu bababajwe n’ibyo yavuze basabye ubutegetsi bwa Donald Trump kumweguza.

Amateka yerekana ko ubutegetsi bwa Adolf Hitler bwahitanye Abayahudi bagera kuri miliyoni esheshatu. Abenshi muri bo bicishijwe ibyuka bihumanya birimo ibyo bita Zyklon B.

Daily Mail ivuga ko Spicer yavuze biriya ubwo yarimo asobanura uburyo Perezida wa Syria, Bashar al-Assad ari mubi kurusha Hitler.

Yagize ati: “Nubwo Hitler yakoze ibibi, ariko ntiyari gukoresha ibyuka bihumanya ku baturage be.”

Nyuma yo kuvuga ariya magambo ibiro bye byanditse inyandiko zisobanura icyo yashakaga kuvuga ariko ntibyabujije ko abantu bakomeza kumwamaganira kure.

Iki gitutu cyaje gutuma ajya kuri televiziyo asaba imbabazi, avuga ko ari ikosa rikomeye yakoze, ko abyicuza. Ikigo kitwa Anne Frank Center for Mutual Respect cyavuze ko Sean Spicer apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Anne Frank witiriwe iki kigo yari umukobwa ukuri muto w’Umuyahudikazi wamenyekanye kubera inyandiko yanditse yerekanaga ubuzima bw’Abayahudi mu bigo bakoranyirizwagamo mbere yo kwicwa.

Iyi nyandiko abanyamateka bafata nka kimwe mu bitabo byiza byerekana amateka y’uko Abayahudi babayeho ubwo bari bugarijwe n’ubwicanyi bw’AbaNazi, yiswe Le Journal d’Anne Frank.

Amagambo ya Spicer, yayavuze mu gihe Abayahudi milioyoni esheshatu batuye muri USA n’abandi ku Isi hose bari mu gisibo bitegura Pasika, aho bitura ibitambo byokejwe.

Spicer yabwiye umunyamakuru witwa Blitzer ufite inkomoko ku Bayahudi ko asaba imbabazi ku bantu bose baba barababajwe n’amagambo yavuze.

Yemera ko bitari ngombwa kuzana mu magambo ye ibyakozwe na Hitler ngo abigereranye n’ibyabereye kwa Assad.

Ati: “Sinagombaga kugereranya ibya Assad n’ibyo kwa Hitler, nta hantu bihuriye ndabisabira imbabazi.”

Tariki ya 04, Mata uyu mwaka bivugwa ko ubutegetsi bwa Assad bwakoresheje ibyuka bihumanya byo mu bwoko bwa Sarin, byahitanye abantu 89 biganjemo abana, amahanga yabyamaganiye kure, gusa Syria n’UBurusiya bahakana ibyo bashinjwa.

Amateka agaragaza ko mu nkambi ya Auschwitz warunzwe Abayahudi bicishwa gaz

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish