Sudani: Babiri bahoze bayobora inyeshyamba bakatiwe urwo gupfa
Igihugu cya Sudani cyafashe umwanzuro wo gukatira igihano cy’urupfu abagabo babiri bayoboraga inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’icyumweru kimwe umuryango w’Afurika yunze ubumwe usubitse ibiganiro byagombaga guhuza leta y’iki gihugu n’inyeshyamba.
Aba bagabo babiri bari bayoboye umutwe w’inyeshyamba zishyize hamwe kugira zirwanye Perezida w’iki gihugu bo n’abayoboke bawo 15 bakatiwe igihano cy’urupfu. Icyakora ariko abanyamategeko w’uyu mutwe bavuga ko umwanzuro wa guverinoma ushobora kuba ugiye gukurura intambara z’urudaca muri Sudani.
Abakatiwe iki gihano nk’uko umunyamategeko Altujani Hassan yabitangarije ibiro ntara makuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ni Malik Agar, wahoze ari guverineri wa leta ya Blue Nile na Yassir Arman wahagurukiye kurwanya Perezida Omar Hassan al-Bashir mu 2010.
Hassan yagize ati:”Umucamanza Abdelmonem Youness yabakatiye igihano cy’urupfu bashinja gushoza intambara yo kurwanya igihugu…… n’iterabwoba”.
Agar ni we wari umuyobozi mukuru w’inyeshyamba n’aho Arman akaba yari umunyamabanga mukuru w’uw’umutwe w’inyeshyamba uharanira ukwishyira ukwizana SPLM-N, uyu mutwe wakoreraga cyane mu duce twa Majyepfo ya leta ya Blue Nile no mu Majyepfo y’agace gakungahaye kuri Peteroli ka Kordofan.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko imirwano hagati y’impande zombi yatumye abantu benshi bava mu byabo ndetse ngo yanagize ingaruka k’ubuzima bw’abantu bagera ku bihumbi 900.
Agar na Arman bahoze ari abanyamuryango bakuru b’umutwe w’inyeshyamba SPLM, kuri ubu ufatwa nk’ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Leta ya Kharthoum ishinja igihugu cya Sudani y’Amajyepfo gushyigikira inyeshyamba zikorera mu Majyepfo ya Kordofan na Blue Nile, utuce turi ku mipaka y’ibi bihugu byombi. Sudani y’Amajyepfo yateye utwatsi ibyo iregwa.
ububiko.umusekehost.com