Ahmad Tejan Kabbah wari Perezida wa Sierra Leone yitabye imana
Ahmad Tejan Kabbah wahoze ari perezida wa Sierra Leone akaba n’impirimbanyi ikomeye mu ntambara yitabye imana kumanya 82 y’amavuko nyuma y’igihe kirekire yaramaze arwaye.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe mu ijoro ryo kuri uyu wakane tariki ya 13 werurwe 2014 n’incuti ze za hafi zirimo uwitwa Solomon Berewa ,uyu akaba ari nawe wabitangarije itangazamakuru ryo muri Sierra Leone ,nkuko Umaru Fofana ,umunyamakuru wo muri Sierra Leone yabibwiye BBC.
Nyakwigendera Ahmad Tejan Kabbah yayoboye Sierra Leone mu gihe k’imyaka 10 iki gihugu cyamaze mu mvururu,zarangiye muri 2002 ,ubwo ingabo z’amahanga zazaga kumufasha gutsinda inyeshyamba zari zarigometse k’ubutegetsi.
Uyu mugabo yabaye bwa mbere Perezida wa Sierra Leone bwa mbere mu 1996 kugeza mu 2007. Uyu mugabo yize iby’ubukungu ndetse n’amategeko, yamaze kandi igihe kinini akorera UNDP mbere yo kwinjira muri politiki ya Sierra Leone mu 1992.
Yagiye ku butegetsi atowe, ku butegetsi bwe igihugu cyaranzwe ahanini n’intambara mu gihugu imbere zatezwaga n’abamurwanya bo mu mutwe wa RUF wayoborwaga na Foday Sankoh (yitabye Imana mu 2003). Uyu mutwe ukaba wari ushyigikiwe na Charles Taylor wayoboraga Liberia, ubu uri kubazwa bimwe mu byaha byakozwe n’izi nyeshyamba muri Sierra Leone.
Mu 1999 Tejan Kabbah yasinye amasezerano y’amahoro na Foday Sankoh yo guhagarika intambara, Kabbah yatangaje iherezo ry’intambara mu 2002 ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bajya mu mihanda bishimira amahoro yagarutse mu gihugu cyabo.
Daniel Hakizimana
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana imwakire nawe yasinyiye amahoro nawe nagire amahoro mwi juru.
Comments are closed.