Abatuye Crimea batoreye kwiyunga ku Uburusiya
Mu batoye, hejuru ya 96% by’abatuye agace ka Crimea batoreye kuvana ubutaka bwabo ku gihugu cya Ukraine bakongera komekwa ku Uburusiya, ni ibyavuye mu matora y’ibanze ya referendum yabaye ku cyumweru muri aka gace. Ibyavuye muri aya matora byamaganywe n’ibihugu bya Amerika n’inshuti zabyo zo mu muryango w’Abibumbye. Umwuka ni mubi hagati y’ibihangange ndetse ngo nibwo bwa mbere bimeze gutya kuva intambara y’ubutita yarangira mu myaka yashize.
Perezida Obama na Vladimir Putin bavuganye kuri telephone kuri iki cyumweru, Obama abwira Putin ko amatora muri Crimea adashobora kwemerwa kuko yari ahagarariwe n’ingabo z’Uburisiya.
Putin yamusibije ko amatora yabaye muri Crimea yemewe n’amategeko kandi yakozwe n’abaturage ubwabo bityo ko ari ugushaka kwabo. Ni ibitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika AP.
Amerika ivuga ko ubu igiye gufata ibihano bikomeye ku Uburusiya kubera uko bwitwara mu kibazo cya Ukraine ni ibyo batangaje mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 17 Werurwe, muri ibyo bihano ngo kw’ikubitiro ngo byareba abayobozi bakuru 20 b’Uburusiya ngo bikanarushaho gukomera mu gihe Kremlin ntacyo ikoze.
Perezida Putin mu kwezi gushize we yatangaje ko gukangishwa ibihano bidakwiye kuko ibihano byafatirwa igihugu cye byagira ingaruka no ku bihugu byabifashe kuko yavuze ko “ibihugu (byabo bikomeye) bikenerana umunsi ku munsi.”
Aho ibintu bigeze ubu Kremlin n’abanyamategeko mu Burusiya bari kwiga ku buryo agace ka Crimea kagiye komekwa ku gihugu cy’Uburusiya.
Crimea n’uburasirazuba bwa Ukraine higanje abahatuye bashyigikiye Uburusiya ndetse bavuga ikirusiya. Abatuye Crimea bakaba benshi bifuje ko aho kuguma kuri Ukraine bakomekwa ku Burusiya.
Ibirambuye ku kibazo cya Crimea wabisoma HANO, ni agace kagize amateka maremare yo kutagira igihugu kabaho igihe cyose, kakaba kandi ari agace kari ahantu heza (strategic area) mu bya gisirikare ku kugenzura inyanja y’umukara.
Mu gihe kibarirwa mu byumweru Uburusiya ngo bushobora gutangaza ko Crimea yometswe ku butaka bwayo.
Kuwa gatandatu mu muryango w’Abibumbye habaye itora ry’ibihugu bigize akanama k’umutekano maze ubwiganze bw’ibihugu butora bunenga ibyo kuva kwa Crimea kuri Ukraine, Uburusiya bukoresheje itora ndakumirwa (Veto) bwanze uwo mwanzuro, Ubushinwa bukomeje gucisha macye muri iki kibazo mu itora ryabwo ndakumirwa (Veto) bwarifashe.
Kugeza mu 1991 Crimea yari agace kagenzurwa na Moscow mbere y’isenyuka rya URSS ubwo kahabwaga Ukraine.
Sergei Naryshkn umudepite mu nteko y’Uburusiya kuri iki cyumweru yagize ati “ Tuributsa ko kuva mu 1991 twatakaje ubutaka n’abantu. Ubu amaherezo, ku nshuro ya mbere kuva mu 1945 turi kongera guhuzwa n’abanyagihugu bacu.”
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Gog na Magog, Umwami w’amajyaruguru, Uburusiya, ari kwisuganya, aho azakubita Umwami w’amajyepfo, Inyamaswa ya 2, Amerika, agakubita na Malaya ukomeye, Vatikani, wicaye ku nyamaswa ya 1, Uburayi capitaliste, nabwo buzakubitwa, ariko Uburusiya nabwo bukazatsindwa nibwiha gutera Isirayeli, le Peuple Saint, aho Imana izahita ibatabara.
Hahahaha. Uranyumije. Inyamanswa iruta Israel ni iyihe? ese ujya wibeshya ko aba israel b’umwimerere aribo batuye israeli y’ubu? ituwe n’abazungu gusa. Uzakurikirane.
Ni byo koko mu buryo bugaragara Isirayeli bigaragarira abantu ko ariyo ishotorana. Ariko mu Baroma chap 11, bavuga ko Imana itazisubiraho kuba yarayitoreye kuba ubwoko bwayo, kandi ko izayigarukira. Niyo mpamvu mu 1948 basubiye mu gihugu cyabo. Muri Zakariya 14, bavuga ko yerusalemu igiye kuba ibuye risitaza abanyamahanga. Abisirayeli si abanyamahanga rero, kuko abazungu uvuga ni abanyamahanga. Baramutse aribo benshi muri Isirayeli, amasezerano y’Imana yaba abeshya.
uziko unyibukije intambara igaragara muri Bible koko ya Gog na magog muri Ezechiel 39 yo cyaba aricyo gihe se reka tubitege amaso kuko ntacyo Imana ivugira ubusa dusengere isi ariko abanyamerika bo bakabije kwijandika mu bibi rwose Imana ibakubise agashyi nange nayishima kuko bishe Khadaffi ndababara cyane
Comments are closed.