Digiqole ad

USA: Umusirikare yishe bagenzi be 3 akomeretsa 16

Umusirikare mu ngabo za Amerika yarashe bagenzi  be yica batatu akomeretsa abandi 16 mbere y’uko nawe yirasa akiyica, byabaye kuri uyu wa gatatu ahitwa Fort Hood muri Leta ya Texas nk’uko byemejwe na General Mark Milley uyobora ikigo cy’izo ngabo. 

Inkuru mbi yamugezeho
Inkuru mbi yamugezeho

Uyu musirikare yari yarohorejwe muri Irak mu gihe cy’amezi ane mu 2011, ndetse ngo yaba yari afite ibibazo mu mutwe bijyanye no kwiheba nk’uko byemejwe n’uriya musirikare mukuru mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iyi nkuru mbi.

Uyu musirikare yari amaze amezi abiri gusa muri icyo kigo cya Fort Hood. General Milley ariko yanze gutangaza izina ry’uwo musirikare wishe bagenzi be nawe akiyahura, gusa ngo yari umugabo wubatse.

Uyu musirikare yarashe bagenzi be ahagana saa tanu z’ijoro (ku isaha yo mu Rwanda) hari saa kumi z’amanywa iyo i Texas, iki kigo cya gisirikare yakoreragamo ngo nicyo kigari kurusha ibindi muri USA.

Abo yarashe yabarashe akoresheje imbunda ya pistolet ngo yaguzwe vuba mu iduka riri hafi aho. Yarashe bagenzi be mu nzu ebyiri zitandukanye ndetse kuva kuri imwe kujya ku yindi yahagenze n’imodoka nk’uko byatangajwe na Usatoday.

Abo yarashe bose ni abakozi mu ngabo za Amerika, ubu bwicanyi ngo nibwo bukomeye bubaye mu kigo cya gisirikare mu myaka itanu ishize.

‘Military Police’ muri icyo kigo yaje gutabara nyuma y’imino 15 aho yasanze uyu mugabo muri ‘parking’. Aha niho uyu mugabo nawe yahise yirasa arangiza ubuzima bwe.

Fort Hood niho kandi abasirikare 13 bishwe barashwe 30 bagakomereka mu bwicanye bukomeye kurusha ubundi bwabayeho mu kigo cya gisirikare muri Amerika.

Ubwo bwicanyi bwakozwe na Nidal Hasan mu Ugushyingo 2009, mu mwaka ushize yahanishijwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa no kwica bagenzi be ubwo bari mu kivunge bategereje guhabwa urukingo n’impuro z’akazi bitegura kuzajya mu butumwa muri Irak na Afghanistan.

Abasirikare ba Amerika barwanye mu ntambara zo mu burasirazuba bwo hagati, bamwe muri bo bagiye bagaragaza uburwayi bwo mu mutwe, bivugwako bwatewe n’ubwicanyi, iyicarubozo n’andi mabi babonye cyangwa bakoze, mu ntambara benshi muri bo ngo batumvaga impamvu zayo.

Gen Mark Milley mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko abishwe n'abarashwe nta musivili urimo
Gen Mark Milley mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abishwe n’abarashwe nta musivili urimo
Ikiganiro cyabereye ku kicaro cy'icyo kigo aho ubwicanyi bwakorewe
Ikiganiro cyabereye ku kicaro cy’icyo kigo aho ubwicanyi bwakorewe

Photos/Drew Anthony Smith of Getty Images

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ubonye iyo yica nka 100. Amaraso y’abaswahili ari kubagaruka

    • Abdullah ni ugukunda idini,ukugira ubugome cyangwa ni ubujiji yifitemo?yewe aka ni akumiro ngo yo yica 100?Imana ikubabarire kuko urarwaye nawe si wowe disi.

    • Munyarwanda Abdullah, nakugira Inama iruta izindi yo kuva mu idini rya Islam, kuberako bashyigikira IKIBI bakirengagiza ICYIZA nubwo babeshya abantu ko bagiharanira Amahoro. Nshuti muvandimwe, Iryo dini rikorera SHITANI babiba, bakigisha Ibikorwa bibi kw’isi: Ubwicanyi, ubwiyahuzi, urugomo, urwango… yaba ari kuba kuba Kristu n’Abayahudi yewe nabo ubwabo niko bimeze.Nshuti, bariya Bantu (USA people) bishwe bafite amaraso nka yawe, ntaho bahuriye na Politiki igihugu cyabo gifitanye n’ibihugu by’iburengerazuba. kandi nawe ntaho uhuriye nabyo(nubwo inyigisho z’idini zibasaba kuhuza hamwe mukica abatari aba Islamu yewe n’abashiya). Njyewe navukiye muri Islam, naje kumenya ukuri kw’idini hashize Imyaka itanu ndangije islamology muri Libiya. Ntavuze menshi menya ko iyo wifurije (mutima) mugenzi wawe ikibi ko ari ICYAHA.

  • Ariko Abdullah ubwo wowe urimuzima kooo, cg nawe bakwitege urimuzira yokumena areze ayoyamenye ariko ubundi bazabigisha bagezehe ko bona kumena amoraso yabantu mwabigize imikino. please isubireho kuri yi comment utaze nurangiza wigayee kuko ntawe si wowe ahubwo nikikwihishemo kitarikiza Imana igutabare. urumuri rwagakiza rukwakire muri wowe.

  • Icyo nzi cyo umuntu wishe undi wese akamwambura ubuzima atamuhaye, uwo ariwe wese ntazagira amahoro. Imana yaturemye tureshya turarenga twishyira hejuru tugeza naho twica abo tutaremye ndetse tutanazi aho bajya naho natwe tuzajya nitumara gupfa kandi ntaho tuzaruhungira abo twaba bose. Ndasaba uwaturemye kuduha urukundo rwa bagenzi bacu kuko twahuriye kw’isi tutazi iyo twavuye, bityo ntituzi naho tuzahurira nituyivamo.

  • Ntibyoroshye shahu mujye muceceka!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ntibyoroshye shahu mujye muceceka!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!  

  • Ubujiji buragwira. Ibyo mvuga n’ibibi nifuriza ba Mpatsibihugu ntabwo mbiterwa na Islam kuko ntaho ndasoma muri Quran bigisha ikibi. Ahubwo mbiterwa na reaction ngirira kubikorwa biba byakozwe n’izo ngegera zishaka kuyobora isi yose. Urwango rwanjye rero rushingiye kuri Democracy hypocrite, capitalisme sauvage, colonialisme, kwivanga mubindi biguhu kwa MPATSIBIHUGU. Mujye mwumva neza icyo mba mvuga. Nkubu kuva ziriya ngurube zakwica Kadaffi urwango mbanga rwikubye 100. Urakeka kaddafi yari umusilamu mwiza? Non. Uzaperereze umenye ukuntu aba Latino americans banga USA, maze umbwire niba basoma Quran cg bahabwa amasakaramentu. Mujye mutandukanya ibintu. Umusilamu wanze akarengane maze akaba yagirira nabi abamurenganya ntibikwiye kwitirirwa Islam ahubwo ujye ureba impamvu yabikoze.

  • Kuki mwumva ko uwanga cg urwanya USA wese aba abiterwa na Islam? Hugo Chavez, Fidel Castro, Che Guevara…ukeka barakundaga USA? none se basomaga Qurani? Mujye muca akenge di. Ahubwo se utakwanga USA yaba ari muzima? wenda kwangana nabyo birimo inzego, ariko nanone numva ntawajunda USA nibyo ikora kwisi nzima Ahubwo iyaba yahoraga mukaga wenda yakunamura icumu. MANA SENYA SHITANI NKURU MAZE URENGERE INGORWA ZINTEGE NKE.

  • uriya warashe bagenzibe si umwisila niyo mpamvu banze ku mvuga izina, ziriya n’ingaruka z’amaraso na roho z’inzira karengane bahohotera kwisi yose,ibintu ingabo z’amerka zikora birenze iby’interahamwe ariko ntawavuga yewe n’itangazamakuru ryabo ntirikopfora, buriya yibutse abana bishwe,abagore bahohotewe , abasaza banize bazira ubusa kandi adashobora kubaza abamwohereje nta naho yabivugira ibyo byose bi murwaniramo yabura uko agenza akiyahura.

Comments are closed.

en_USEnglish