Digiqole ad

Uganda: Abakuriye amadini barashimira Museveni

Abayobozi b’amatorero na bamwe mu bagize guverinoma y’iki gihugu ku munsi w’ejo tariki 31 Werurwe bakoze amateraniro yo gushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ko yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi.

Bamukoreye ifoto y'urwibutso
Bamukoreye ifoto y’urwibutso

Muri Gashyantare Perezida Museveni yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rihanisha igihano cya burundu abatinganyi, kuko asanga ubutinganyi ari icyaha kiremereye.

Aya materaniro yateguwe n’ihuriro ry’abanyamadini muri iki gihugu na bamwe mu bagize guverinoma ya Kampala kubera ko basanze Perezida Museni ari uwo gushimwa kubera ukuntu yabashije guhangana n’amahanga cyane cyane ibihugu bihereye mu Burengerazuba bw’Isi.

Museveni yagize ati:”Inkunga zitariho Uganda yakomeza ikabaho. Kandi tuzakomeza guhangana n’abanyaburayi bashaka gukwirakwiza ubutinganyi k’umugabane w’Afurika”.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu Murwa mukuru Kampala, benshi muri bo bari  abanyeshuri bambyinnye abakaririmba indirimbo zirwanya ubutinganyi.

Bimwe mu bihugu by’i Burayi byahagaritse inkunga byageneraga iki gihugu kubera iri tegeko

AP
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • CONGRATULATIONS !

  • Urakoze Museveni ku bw’igikobwa gihesha Imana icyubahiro wakoze urwanya abo banyagwa b’abatiganyi, tukuri inyuma, kandi kubw’ibyo Imana izakumpere iherezo ryiza

  • Komeza wubahe Imana kandi igihugu cyawe kizahabwa umugisha kuko ibyangwa n’Imana ubirwanya wivuye inyuma. Abandi ba Perezida bakurebereho.

  • m7 OK

  • webare museveni Ruhanga akuhe omugisha munonga munonga

  • you are the one M7 may God bless u!

  • iyaba abantu bose bashyiraga mu gaciro nkawe

  • M– USEVENI NDAMWEMERA PE.KANDI URI UMUGABO.BARIYA BATWEMEZA IBIDAKORWA ,BAZA BANZE BITANGEHO AKARORERO.KO NUMVISE IWABO AMA STATES MENSHI MU AYAGIZE USA YABWANZE ?ESE NI BABIDUTEGEKA, KO MBONA BASHAKA KO IYOROROKA RY’ABANYAFRIKA RIHONA..AFRIKA MUHAGURUKE MUFASHE MUZEE MAZE IMFASHANYO ZABO BAZIJYANE ARIKO TWITANDUKANYE N’AYO MAHANO 

  • Imana iguhe umugisha wubahirije value nziza kandi nabandi bakurebereho kurugero rwiza utanze;

  • amahoro kubanya furika kandi gufata icyemezo kiza ni ko kwigiriraneza museveni tugusimyee munonga webarenyo kuko udateye afrika umwaku

  • Congratulation!muze uwiteka akomeze aguhe ubwenge bwokuyobora aboyagushinze kuko uhesha Africa ishema  kadi imana izakurinda  kuko urikuruhande rwayo

  • President Museveni nuwo gushimirwa no gushyigikirwa. Nitumushyigikira nkaba nya Afruka tuzaba turwanyije sekibi ushaka kurimbura isi kandi umujinya w” Imana tuzatugeraho ukundi. Arega Bibiliya ivuga ukuntu Imana yarimbuye sodoma na gomora kubera ibikorwa nkabiriya. Ikindi inkunga ibihugu nka biriya zidukangisha ntahandi ziva ni iwacu muri Africa. Twihagazeho tukagendera mu bushake bw’ Imana ntakabuza yadutabara. Abayobozi ba Africa  nibagere ikirenge mucye bakumire icyaha uko cyaba gisa kose. Ese anti Christ ashobora kunesha Imana? Oya Oya. Nibareke rero gutinya ejo hazaza kuko tudafite inkunga ziva muri ariya mahanga twabaho Kuko badufasha mu bivuye iwacu. Nta bukungu bwacu bafite namba.

Comments are closed.

en_USEnglish