Digiqole ad

Kenya: "Makaburi" wari ukomeye muri Islam yiciwe Mombasa

Uwari ikimenyetso cya Islam igendera ku mahame akaze y’idini muri Kenya, Abubaker Shariff Ahmed, uzwi ku kazina ka “Makaburi”, umurambo we waraye utoraguwe ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 1 Mata, 2014 mu mujyi wa Mombasa.

Abubakar Makaburi wishwe
Abubakar Makaburi wishwe

Yakekwagwaho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zigendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam muri Somalia, al-Shebab mu gihugu cya Kenya.

Abubaker Shariff Ahmed, uzwi nka “Makaburi”, yishwe arashwe kuwa kabiri mu mujyi wa Mombasa, umujyi uri ku nyanja y’Abahinde ukaba wiganjemo abayoboke b’idini ya Islam. Umurambo wa Abubakar watoraguwe iruhande rw’uw’undi musore na we wishwe arashwe.

Umwe mu bahagarariye polisi mu gace iyo mirambo yatoraguwemo, yavuze ko harimo umurambo wa Abubakar ariko avuga ko batazi uwabishe n’icyo yabajijije.

Richard Ngatia ukuriye polisi mu gace ka Kisauni, yagize ati “Umwe mu mirambo ni uwa Abubaker Shariff Ahmed wari uzwi ku izina rya  Makaburi. Ntabwo tuzi ababishe n’impamvu babishe.”

Mohamed Ali umwe mu bantu bari inshuti za “Makaburi” yavuze ko uyu mugabo yarashwe n’abantu bari mu modoka y’ivatiri ubwo yari ku rukiko rwo mu mujyi wa Mombasa we n’abantu bane barimo n’uwo musore bicanwe.

Mohamed Ali yagize ati  “Twari dutegereje imodoka imbere y’urukiko, twumva abantu bararashe duhita turyama hasi.”

Cheikh Abubaker Shariff Ahmed, mu 2012 yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye UN bitewe no gukorana bya hafi n’umutwe wa al-Shebab. Yari umuyobozi wa gatatu mu musigiti witwa Musa uri i Mombasa, leta ya Kenya ivuga ko ariwo wigisha ubutagondwa bushingiye ku mahame akaze y’idini ya Islam kandi ugafasha na al Shebab kubona abayoboke.

Urupfu rwa “Makaburi”, ruje nyuma y’iyicwa rya Aboud Rogo Mohamed, wari ukuriye umusigiti wishwe mu Kanama 2012, ndetse n’uwamusimbuye Cheikh Ibrahim Ismail na we akaba yarishwe mu Kwakira 2013, bigatuma haba imyigaragambyo mu mujyi wa Mombasa.

Leta ntiyabashije kumenya abihishe inyuma y’ubwo bwicanyi bwibasiye abayobozi bakuru ba Islam, by’umwihariko mu musigiti wa Musa, i Mombasa, ariko Makaburi yari yarabwamaganye ashinja leta kububa inyuma.

Jeuneafrique

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ushaka kumenya uko abakafiri bakora ubutabera kuri cases z’abaswahili? Reba uko Kenya yica abaswahili itiriwe ibajyana munkiko. Ushaka kureba uko uduhugu tw’abaswahili dukoronizwa n’ingurube zabyawe ubwa 2? reba AMISOM-Somaliya, NATO-Iraq na Afghanistan. Genda baswahili mwaragowe. N’abakoze Genocide bajyanwa munkiko ariko mwe muhabwa isasu rimwe gusa.

    • IMANA IBAYOBORE MWEBWE BAKAFIRI

    • IMANA IBAYOBORE MWEBWE BAKAFIRI mwese

    • Iyo uvuga ngo: ” ingurube zabyawe ubwa 2” uba ushaka kuvuga ba nde? Precisez

  • Hanyuma urwanya  u Rwanda yanigwa ngo heheheheheh. Ukurwanya cg ushyigikira iterabwoba wese nka RNC aba agomba gukosorwa.

  • Kenya imaze guca agahigo ko kwica abaswahili itiriwe ibajyana munkiko. Ndakeka neza ko abaswahili ba kenya nabo atari abana cyane kuko bigaragara ko badafatwa nk’abandi baturage. Nimba gufasha terrorisme ari icyaha gihanishwa isasu nta rukiko, Nyamwasa na Karegeya bari bakwiye ikiziriko cg isasu maze USA ntiyirirwe ivuza iya BAHANDA. Muslims will wake up one day and the Kenyan Terrorist government may pay the high price for the sake of Satan Uncle SAM. NB: Uziko buriya na Kabuga atapfa kuraswa, ahubwo yashyikirizwa inzego zibishinzwe, naho abaswahili kubona baraswa kandi bari ahantu hazwi mugihugu. Kuki badafatwa ngo baburane? Muslims must wake up! This is a continued war on Islam. Islam will win at the end.

    • Sindi umuslam arko nkeka ko islam na swahili poeple bitandukanye. Hari abaswahili b’abkristu, abasenga Buda, ndetse abenshi mri bo basega iza Gakondo.  ”Islam will win at the end ” :mubona umuti uhishe mu munwa w’imbunda byanze bikunze? Kuba umuhezanguni birahemberwa, natwe tube bo? At wich price?

  • none se namwe burya mutinya gupha? nukuntu mwibasira abachristu.mugye mumenya ko twese tuva amaraso.buriya se nasomo mwa kuye muri centre afrique.

    • wivugira aba kristu kuko naho abacanyi babamo, ari umwicanyi w’umwislamu cg w’umukristu bose n’abicanyu nta mwiza ubarimo kuko nta dini n’imwe yemera ku mena amaraso. tujye twamagana ibibi aho byaturuka hose.  

  • Hari igihe Imana izaca intambara zigashira  abicanyi bose bagahamwa kimwe n’imitwe y’iterabwoba . ariko reka mbisabire  bakristu, basilamu mureke gusebanya no gutukana ntacyo bitanga keretse kongera urwango. icyampa Imana umucamanza utabera ikarengera abarengana.

  • Birababaje kandi biteye agahinda!

Comments are closed.

en_USEnglish