Uganda na Tanzaniya bigiye kujya bikoresha intwaro ziturutse mu Burusiya
Igihugu cy’Uburusiya cyatangaje ko cyizeye ko ibihugu bya Uganda na Tanzania kimwe byinshi biri ku mugabane w’Afurika bigiye kuba isoko rishya ry’iki gihugu mu kugura bigura ibikoresho bya gisirikare bikorwa n’Uburusiya. Nk’uko byatangajwe na Alexander Fomin umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri iki gihugu.
Yagize ati:”Hari icyo twatakaje ariko hari n’icyo twungutse.Twavumbuye isoko rigari muri Uganda kandi twitegeguye kugirana imikoranire myiza n’igihugu cya Tanzaniya kimwe n’ibindi byinshi biri ku mugabane w’Afurika.”
Fomin yavuze ko abafatanyabikorwa bashya bifuza cyane kugemurirwa indege za gisirikare kugira ngo zibafashe mu bwikorezi no kuhangana n’ibyaha bigezweho birimo iterabwoba, kwigumura, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwambuka imipaka nta byangombwa no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Yagize ati:”Tuzabaha kajugujugu z’intambara za Mil Mi-17 n’izo mu misozi za Mi-17B-5, abafatanyabikorwa bashya batubwiye ko bakeneye ibikoresho byacu bijyanye n’igihe birimo kajugujugu, ibisasu biremereye n’imodoka za gisirikare” .
Uyu muyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare no kugurisha ibikoresho yijeje ibi bihugu imikoranire myiza avuga ko nibajya babahamagara babasaba ibikoresho bazajya bihutira kubasubiza ndetse yanavuze ko nibiba ngombwa bazajya banabaha inguzanyo yaba iza leta cyangwa iz’ubucururuzi.
Amasezerano y’imikoranire azakorwa hagendeye ku miterere ya buri gihugu n’ubukungu bwabyo
ITAR-TASS
UM– USEKE
0 Comment
nibyiza cyane nubundi ibihugu byiburayi byari rase
Comments are closed.