Digiqole ad

Nairobi: Ibisasu bitatu byahitanye 6 abandi 25 barakomereka

Nibura abantu batandatu nibo baguye mu gitero cyaraye kigabwe mu mujyi wa Nairobi mu gace kiganjemo Abasomali, abandi bantu 25 bakomerekeye muri icyo gitero cy’ibisasu bitatu byaturikiye icyarimwe.Kuri uyu wa kabiri Polisi yataye muri yombi abantu bagera kuri 650 bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero.

Abatabazi ba Croix Rouge bagerageza gutabara inkomere

Ibisasu byaturikijwe kuwa mbere nimugoroba byari bigambiriye ahantu hacururizwa ibyo kurya ku muhanda n’amaresitora yo mu gace kitwa Eastleigh bakunda kwita “Little Mogadishu” hakaba hatuwe n’abaturage b’abimukira biganjemo Abasomali.

Igisasu cya mbere cyaturikiye aho abagore bacururrizaga ibyo kurya, ibindi bisasu bibiri bijugunywa mu maresitora atandukanye. Abenshi muri imwe mu maresitora yatewemo igisasu bitabye Imana.

Inkuru ya Al Jazeera ivuga ko nta gatsiko kigambye icyo gitero kugeza ubu. Gusa mu minsi yashize habaye ibindi bitero nk’ibi, biza kwitirwa umutwe ugendera kumatwara akarishye y’idini ya Islam ukorera muri Somalia, al-Shabab.

Ku ruhande rwa Polisi mu gihugu cya Kenya, ngo barakora ibishoboka byose ngo barinde abaturage.

Benson Kibue, ukuriye Polisi mu mujyi wa Nairobi yagize ati “Ndashaka kubwira Abanyakenya bose ko dukora ibishoboka byose ngo tubarinde, turarinda umutekano wa buri kintu cyose.”

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yugarijwe n’igitutu cyiyongera ku bijyanye no kurinda umutekano mu murwa mukuru Nairobi, kuko mu gitero cyagabwe ku iguriro Westgate Mall mu mwaka ushize kikigambwa na al-Shabab, cyahitanye abasaga 67.

Umutwe wa Al-Shabab ntujya imbizi na leta ya Kenya kuva iki gihugu cyakohereza ingabo zo gushyigikira ubutegetsi buriho muri Somalia.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Tania Page uri i Nairobi, avuga ko intureka mu mujyi yiyongereye nyuma y’aho leta ya Kenya isabye Abasomali kuva mu mujyi rwa gati, bakerekeza mu nkambi ebyiri ziri mu nkengero y’umujyi wa Nairobi.

Nyuma y’iryo tegeko habaye igitero muri kiliziya mu mujyi wa Mombasa, abantu batandatu bahasize ubuzima.

Uyu munyamakuru avuga ko kuba icyo gitero cyarabaye nyuma gato y’itegeko risaba Abasomali kuva mu mujyi, bigaragaza ko impunzi arizo zihishe inyuma y’ibyo bitero.

Impunzi z’Abasomali zo zishinja leta ya Kenya guhanira rimwe bose kandi igitero cyaragabwe n’abantu bake.

Al Jazeera

ububiko.umusekehost.com

Nibura abantu batandatu nibo baguye mu gitero cyaraye kigabwe mu mujyi wa Nairobi mu gace kiganjemo Abasomali, abandi bantu 25 bakomerekeye muri icyo gitero cy’ibisasu bitatu byaturikiye icyarimwe.

Ibisasu byaturikijwe kuwa mbere nimugoroba byari bigambiriye ahantu hacururizwa ibyo kurya ku muhanda n’amaresitora yo mu gace kitwa Eastleigh bakunda kwita “Little Mogadishu” hakaba hatuwe n’abaturage b’abimukira biganjemo Abasomali.

Igisasu cya mbere cyaturikiye aho abagore bacururrizaga ibyo kurya, ibindi bisasu bibiri bijugunywa mu maresitora atandukanye. Abenshi muri imwe mu maresitora yatewemo igisasu bitabye Imana.

Inkuru ya Al Jazeera ivuga ko nta gatsiko kigambye icyo gitero kugeza ubu. Gusa mu minsi yashize habaye ibindi bitero nk’ibi, biza kwitirwa umutwe ugendera kumatwara akarishye y’idini ya Islam ukorera muri Somalia, al-Shabab.

Ku ruhande rwa Polisi mu gihugu cya Kenya, ngo barakora ibishoboka byose ngo barinde abaturage.

Benson Kibue, ukuriye Polisi mu mujyi wa Nairobi yagize ati “Ndashaka kubwira Abanyakenya bose ko dukora ibishoboka byose ngo tubarinde, turarinda umutekano wa buri kintu cyose.”

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yugarijwe n’igitutu cyiyongera ku bijyanye no kurinda umutekano mu murwa mukuru Nairobi, kuko mu gitero cyagabwe ku iguriro Westgate Mall mu mwaka ushize kikigambwa na al-Shabab, cyahitanye abasaga 67.

Umutwe wa Al-Shabab ntujya imbizi na leta ya Kenya kuva iki gihugu cyakohereza ingabo zo gushyigikira ubutegetsi buriho muri Somalia.

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Tania Page uri i Nairobi, avuga ko intureka mu mujyi yiyongereye nyuma y’aho leta ya Kenya isabye Abasomali kuva mu mujyi rwa gati, bakerekeza mu nkambi ebyiri ziri mu nkengero y’umujyi wa Nairobi.

Nyuma y’iryo tegeko habaye igitero muri kiliziya mu mujyi wa Mombasa, abantu batandatu bahasize ubuzima.

Uyu munyamakuru avuga ko kuba icyo gitero cyarabaye nyuma gato y’itegeko risaba Abasomali kuva mu mujyi, bigaragaza ko impunzi arizo zihishe inyuma y’ibyo bitero.

Impunzi z’Abasomali zo zishinja leta ya Kenya guhanira rimwe bose kandi igitero cyaragabwe n’abantu bake. Uyu munsi kuwa kabiri Polisi ya Kenya yataye muri yombi abantu 650 bakekwaho kugira uruhare mu gutera ibyo bisasu, ariko ibi bisa n’ibisanzwe ko polisi ya Kenya ikunda gufata abantu benshi igihe hatewe igisasu.

Al Jazeera

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish