Digiqole ad

Korea y’Epfo n’iya Ruguru zarasanye

31 Werurwe – Kuri uyu wa mbere, Korea ya Ruguru mu kugerageza ibitwaro byayo irasa kure no hafi, yarashe ibisasu byaguye mu gace k’inyanja y’epfo ibihugu byombi bitavugaho rumwe kari ku ruhande rwa Korea y’Epfo ubu, ni mu gisa n’ubushotoranyi ku ruhande rwa Korea y’Epfo nk’uko yabyise.

Missiles ziraswa hafi na kure za Korea ya ruguru
Missiles ziraswa hafi na kure za Korea ya ruguru

Ingabo za Korea y’Epfo zo ku mupaka wayo n’abo bavandimwe batavuga rumwe bo mu majyaruguru, nazo zahise zirasa ku gice cy’umupaka wa Korea ya ruguru nk’uko bitangazwa na NYTimes.

Abatuye utu duce bahise bajya mu bwihisho ngo izo bombe zaraswaga zitabagwira. Uburyo bwo gutwara abantu bwabaye buhagaze, amato y’uburobyi yari mu Nyanja ahamagazwa ku nkombe.

Ubuyozi muri Korea y’EPfo bwatangaje ko ibisasu bya Korea ya ruguru ntawe byakomerekeje kuko byinshi byaguye mu Nyanja.

Uku gukozanyaho gushingiye ahanini ku bice by’amazi bitavugwaho rumwe n’ibihugu byombi gukurikiye ibihe bimaze iminsi by’umwuka mubi no guterana ubwoba hagati y’ibi bihugu.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo Washington na Seoul batangiye ibikorwa bihuriweho byo gutoza ingabo muri Korea y’Epfo, Korea ya ruguru nayo yahise itangiza igeragezwa ry’ibisasu byayo biraswa kure na bugufi mu byumweru bishize. Ibi bisasu bakaba babirasa mu mazi y’inyanja.

Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kahise kihaniza Korea ya Ruguru kuri iryo geragezwa, kanavuga ko ishobora gufatirwa ibihano bikomeye.

Kuri iki cyumweru, Korea ya ruguru yahise ahubwo itangaza igeragezwa rishya ry’imbaraga za kirimbuzi ngo “Ingabo za Korea ya ruguru zigamije kongera ubushobozi bwazo mu gutera hafi na kure zifashishije intwaro zitandukanye.”

Imipaka mu nyanja y'uburengerazuba ibihugu byombi ntibibyumva kimwe
Imipaka mu nyanja y’uburengerazuba ibihugu byombi ntibibyumva kimwe

Kuri uyu wa mbere kare mu gitondo Korea ya ruguru ikaba yatangaje ko iri butangire igeragezwa mu Nyanja yo ku mipaka y’ibihugu byombi, ndetse inaburira amato y’abarobyi ya Korea y’Epfo baroba muri iyo Nyanja kuva mu nzira.

Aho baza kuba barasa ni hafi y’ahari ingabo zirwanira mu mazi za Korea y’Epfo. Aya mazi yo mu burengerazuba yakomeje kuba ikibazo hagati ya Korea zombi mu myaka yashize, ndetse mu 2010 ibihugu byombi byaraharasaniye bikoresha imbunda zirasa kure.

Korea ya ruguru isa n’iri mu ruhande rwa Politiki y’isi rurimo kandi Uburusiya, Iran, Ubushinwa n’ibihugu bimwe byo mu burasirazuba bw’Uburayi na Amerika y’Epfo.

Korea y’epfo nayo ikaba inshuti cyane na USA, biri nabyo mu ruhande rundi rwa politiki ku Isi, irimo ibihugu bindi nka Canada, UK, France, Ubudage…..

Izi mpande ebyiri zikaba zimaze iminsi zirebana ay’ingwe kubera ikibazo cya Ukraine n’agace ka Crimée. Ubu haba hiyongereyeho ikibazo cy’izi Korea zombi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • aho bukera intambara hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi byo mu burengerazuba n’iby’iburasirazuba nyo izarangiza ubwibone bw’isi ya none

  • ubutunzi ni ikibazo muri iyi minsi.ngo barashaka uburenganzira bwabo!

  • biragaragara ko Koreya ya ruguru bayibye. dore nawe ukuntu bagiye bayegera kandi ahantu harehare!!!

Comments are closed.

en_USEnglish