Digiqole ad

Misiri igiye gufasha Congo guhashya inyeshyamba

 Misiri igiye gufasha Congo guhashya inyeshyamba

Perezida Kabila muri iyi week end yari ari i Cairo gusura mugenzi we Sisi

Perezida Joseph Kabila wa Congo kuva kuri uyu wa gatandu ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Misiri. Mu kiganiro n’abanyamakuru, we na mugenzi we Perezida Abdel Fatah Al-Sissi bamaganye abivanga mu miyoborere ya Congo, Misiri inemera guherekeza Congo mu rugendo rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba.

Perezida Kabila muri iyi week end yari ari i Cairo gusura mugenzi we Sisi
Perezida Kabila muri iyi week end yari ari i Cairo gusura mugenzi we Sisi

Ibihugu byombi bigamije gukomeza ubufatanye mu by’ingufu, ingufu za gisirikare n’indi mishinga nk’uko Perezida Kabila yabivuze muri Video yashyize kuri Twitter.

Yashimye ko Misiri ngo ibahora hafi mu bya dipolomasiya kandi itivanga mu miyoborere ya Congo Kinshasa.

Ati “Misiri yakomeje kubana natwe mu bya dipolomasiya, kuri iyo ngingo (yo kutivanga mu miyoborere), mu muryango w’abibumbye no muri Africa yunze ubumwe.”

Congo Kinshasa ni igihugu amahanga akomeye akunda gukurikirana imiyoborere yacyo kubera inyungu zinyuranye ahabona.

Mu nama n’abanyamakuru abayobozi bombi bakoze ku ngoro ya Perezida Sisi, uyu yemereye  mugenzi we gufasha Congo gukomeza kwikiza imitwe myinshi yitwaje intwaro iri muri Congo.

Perezida Al Sisi ati “Misiri yubaha ubusugire bwa Congo kandi yamagana kuyinjirira kw’amahanga kose mu biyireba imbere mu gihugu. Nasobanuriye Perezida Kabira ko twe twumva neza ko ari ingenzi gushyiraho uburyo bwose bushoboka bwo guhagarika gutwara mu buryo butemewe umutungo kamere wa Congo.”

Perezida Kabila yahamagariye abashomari bo mu Misiri kuza gushora imari yabo muri Congo  ahereye ku bufatanye mu bya gisirikare, ubuhinzi, ubuzima, ingufu n’ibikorwa remezo ibihugu byombi bifitanye.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish