USA: uwo bakatiye urwo gupfa bamaze kumwica
Ledell Lee wakatiwe urwo gupfa muri Leta ya Arkansas kubera guhamwa no kwica mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bamutikuye urushinge rwa ‘lethal’ ahita ahwera. Ni nyuma y’uko abanyamategeko bakomeje kurwanisha amategeko kugera ku munota wa nyuma ariko bikanga. Ledell we yarinze apfa avuga ko arenganyijwe atishe.
Umuvugizi w’iby’amagereza muri Leta ya Arkansas yavuze ko uyu watewe urw’ingusho yanze kwandika cyangwa kuvuga ijambo rya nyuma mbere y’uko bamwica ku isaha ya saa 11:44 z’ijoro ryaho (ahagana saa tatu z’igitondo cya none mu Rwanda).
Nyuma y’iminota 10 bamuteye igishinge cya lethal, bahise bavuga ko apfuye nk’uko bivugwa na Associated Press.
Urukiko rw’ikirenga rwa Arkansas rwanze icyifuzo cyo guhagarika iyicwa rye cyatanzwe n’abunganizi mu nkiko banyuranye.
Lee w’imyaka 51 yishwe bamaze gusuzuma ibyemezo byose ko ari we, mu gihe undi wari kwicwa witwa Stacey Johnson w’imyaka 47 urukiko rwabanje gusaba ko hakorwa andi magenzura kuri we n’ikizami cya DNA.
Aha Arkansas ubundi bari basabye ko bica abantu umunani bahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi mu myaka irenga 10 ishize, kwica batatu muri bo byaratambamiwe, kwica abandi batatu ubu biri kuri gahunda mu cyumweru gitaha.
Johnson na Lee bari kwicwa muri iri joro bombi, ariko Johnson urupfu rwamusibiye none ngo bamupine DNA bazamunyonge bemeje neza ko ari we.
Urwo gupfa rwaherukwaga gutangwa muri USA mu 2005.
Igihano cy’urupfu muri US cyemewe muri Leta 31, Leta zimwe zo mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Amerika nizo zitacyemera.
Kuva uyu mwaka watangira muri USA uyu ni umuntu wa karindwi uhawe igihano cy’urupfu. Mu bishwe muri uyu mwaka bane ni abo muri Leta ya Texas, umwe wa Virginia undi wa Misouri n’uyu Lee wa Arkansas.
UM– USEKE.RW
4 Comments
ariko murabona iyinkuru isobanutse koko??? muzajye musobanura inkuru neza
Nge ndabona iyi nkuru ari sawa
Ngo:”bamutikuye urushinge rwa ‘lethal’ ahita ahwera” munyumvire namwe.Ese uyu munyamakuru ari kogeza iyicwa ry’umuntu?
None c icyo utumva ni iki? bamwishe nyine kuko nawe yishe. bamutikuye urw’ingusho arahwera