Mu gihe muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha, abadepite barasaba ko aya matora yakwigizwa imbere kugira ngo habanze hatunganywe ibintu bimwe na bimwe. Iki gitekerezo ntabwo bose bacyumvise kimwe kandi ngo cyateje impaka nyinshi mu badepite. Stephen Tashobya wo mu ishyaka NRM yasabye bagenzi be ko bakwigira hamwe uburyo amatora yakwigizwa imbere. Ati: “Aho […]Irambuye
Abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi bahisemo kwikura mu matora y’Umukuru w’igihugu, n’ayinzego z’ibanze mu gihe ibyo basaba byo kureka indorere, gufungura ibitangazamakuru byigenga byaba bidakozwe, baravuga ko bizeye ko inama y’abakuru b’ibigu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) y’ejo ku wa gatandatu izabafasha kotsa igitutu Nkurunziza, bigishidikanywa niba azayitabira. Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu […]Irambuye
Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB. Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe […]Irambuye
Audifax Ndabitoreye, wiyamamarizaga kuba Perezida w’u Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yerekeje ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi aho avuga ko agiye gutanga ikirego kuri Perezida Nkurunziza ngo uri kwiyamamariza kuyobora u Burundi binyuranyije n’amategeko. Amatora ya Perezida i Burundi ategerejwe mu kwezi gutaha. Ndabitoreye yaciye mu Rwanda aho […]Irambuye
Kugeza ubu abantu 17 nibo bamaze guhitanwa n’amazi yatewe n’imvura yazanywe n’inkubi y’umuyaga mu minsi itatu ishize. Imihanda yuzuye amamodoka areremba hejuru y’amazi kandi andi yasenye ibiraro n’amazu, bituma abantu bava mu byabo, abandi bitaba Imana. Ejo basanze abantu batatu bapfuye muri Dallas muri Leta ya Texas, USA. Hari abandi bagera kuri 11 baburiwe irengero […]Irambuye
Ibi byavuzwe na Antoine Kaburahe ukuriye ikinyamakuru rukumbi kigenga kigikora mu Burundi kitwa Burundi Iwacu. Mu kiganiro yahaye Infos Grands Lacs yavuze ko niba ibibazo bya Politike bidakemutse hakiri kare, ibinyamakuru byigenga bizahagarara gukorera muri kiriya gihugu kubera kubura amatangazo yamamaza. Ikinyamakuru Burundi Iwacu ubu nicyo cyonyine mu binyamakuru byigenga gikora kuko bimwe byaratwitse ibindi […]Irambuye
Ku badepite 125 bagize Inteko ishinga amategeko ya Madagascar, 121 bemeje ko bakuye ikizere ku mukuru w’igihugu Hery Rajaonarimampianina ngo kuko adashoboye. Perezida Rajaonarimampianina yaramaze amezi umunani ayobora iki gihugu kiri mu kirwa cy’inyanja y’Abahinde. Abadepite bavuga ko kandi ko umukuru w’gihugu yishe nkana itegeko nshinga, bityo ko akwiye kweguzwa. Kuba adashoboye ngo babishingira ku […]Irambuye
Umubiri wa Thomas Sankara, wishwe mu 1987 kuri uyu wa kabiri wataburuwe nyuma y’iminsi ibiri hatangiye ibikorwa byo kumwimura aho yari ashyinguye n’inshuti ze 12 biciwe hamwe, no kumenya ukuri ku rupfu rwabo. Kuri uyu munsi hacukuwe imva yari ishyinguwemo Capt. Thomas Sankara wabaye Perezida wa Burkina Faso, ndetse n’imva y’imwe mu nshuti ze Gouem […]Irambuye
Umwe mu bayobozi bakuru muri Ambasade y’Ubufaransa mu Burundi yabwiye AFP ko igihugu cye cyahagaritse inkunga ya gisirikare cyahaga Uburundi. Ubufatanye bw’Ubufaransa mu bya gisirikare bwahabwaga n’igipolisi ariko byose ngo byahagaze. Amakuru aravuga ko iki cyemezo gifashwe kubera ko ngo igisirikare n’igipolisi byakoresheje imbaraga zikomeye mu kubuza abigaragambya kwamagana ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza. Ububiligi nabwo […]Irambuye
Abakandida umunani barahatana ngo bazasimbure Umunyarwanda Donald Kaberuka ku buyobozi bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), mu gihe umugabe wa Africa usiganwa n’igihe ngo utere imbere. Iyi banki ifite abanyamuryango 80, bagizwe n’ibihugu 54 byo ku mugabane wa Africa n’ibindi bihugu 26 bitabarizwa kuri uyu mugabene. Amatora y’umuntu uzasimbura Dr. Kaberuka ateganyijwe ku wa kane […]Irambuye