Digiqole ad

Umurambo wa Capt. Sankara wataburiwe nyuma y’imyaka 28

 Umurambo wa Capt. Sankara wataburiwe nyuma y’imyaka 28

Capt.Thomas Snkara yishwe muri 1987 ari kumwe n’inshuti ze 12

Umubiri wa Thomas Sankara, wishwe mu 1987 kuri uyu wa kabiri wataburuwe nyuma y’iminsi ibiri hatangiye ibikorwa byo kumwimura aho yari ashyinguye n’inshuti ze 12 biciwe hamwe, no kumenya ukuri ku rupfu rwabo.

Capt.Thomas Snkara yishwe muri 1987 ari kumwe n'inshuti ze 12
Capt.Thomas Snkara yishwe muri 1987 ari kumwe n’inshuti ze 12

Kuri uyu munsi hacukuwe imva yari ishyinguwemo Capt. Thomas Sankara wabaye Perezida wa Burkina Faso, ndetse n’imva y’imwe mu nshuti ze Gouem Abdoulaye.

Imirimo irakomeje, ariko kuri Sankara umubiri we n’imyambaro byabonetse mu mva yari ashyinguwemo.

Me Bénéwendé Sankara, uhagarariye umuryango wa Capt. Sankara, yagize ati “Ubu, akazi gasigaye ni ak’inzobere zigakora ibyo zishinzwe.”

Kuva ku wa mbere, muri Burkina Faso hatangiye imirimo yo gutaburura imva zishyinguwemo Thomas Sankara n’inshuti ze 12 bose bishwe tariki 15 Ukwakira 1987.

Abaganga b’inzobere, babiri bakomoka muri Burkina, n’Umufaransa umwe nib o bakuriye iyo mirimo.

Ambroise Farama, uhagarariye imiryango y’abicanywe na Sankara yagize ati “Imirimo yatangiye, ni akazi kagoye cyane, twabashije kugenzura imva ebyiri, hasigaye izindi 11 na zo zigomba gucukurwa.”

Nyuma yo gukora igenzura kuri iyi mibiri yataburuwe, hazabaho gukora ibizamini bya ADN ku babyeyi n’imibiri y’abishwe kugira ngo hamenyekane ko koko abataburuwe aribo bavugwa mu biciwe hamwe na Sankara.

Ibi bizamini bya AND bishobora kuzamara igihe kugira ngo bijye ahagaragara kuko bizakorerwa ku mugabane w’Uburayi.

Igihe hazaba hamaze kumenyekana ko uwataburuwe ari Thomas Sankara koko, ndetse n’abo bandi ari abavugwa u rubanza, hazakurikiraho kumenya uburyo bishwemo kuko ku mpapuro zatanzwe hariho ko bapfuye mu buryo busanzwe.

Nk’uko ejo byari bimeze, inzego z’umutekano ntizemera ko hari uwegera hafi y’izo mva, abantu baba bashungereye hirya kure y’aho bakorera imirimo yo gutaburura izo mva.

Koaci

 

UMUM– USEKE.RW

11 Comments

  • Abicanyi murye muri menge kuko murabona ko n’imirambo itabaza ubutabera bugakomeza!

  • SANKRA ndamwemera,

  • Imana imwihere iruhuko ridashira
    Naho ibyo bindi ni inyungu za politique kuko ntawuzamuzura nubundi

  • Thomas Sankara yari intwari! sympathique et simple! ukuri kurupfu rwe nibakugaragaze

  • Abanyarwanda natwe dukeneye kumenya neza uburyo intwari Fred Gisa Rwigema yapfuye kuko birimo urujijo kuko bivugwa kwinshi

  • Ariko ubundi abantu baretse kwicana koko!!! Niba umuntu mutavuga rumwe, tegura debat buri wese atange igitekerezo cye maze ubundi mureke abaturage bihitiremo igitekerezo bashyigikiye. Iyo wihutiye kwica uwo mutavuga rumwe uba werekanye ko ibitekerezo byawe bishingiye ku nyungu zawe bwite.
    Ikiza ariko: Umwicanyi wese ava kuri iyi Isi amaze kwishyura, nubwo atakwicwa Imana imwishyuza mu buryo butandukanye: Guhora ku nyeke, kutagira ibyishimo muri we, ….

  • A DIEU LES HEROS D’AFRIQUE

  • OU EST LUMUMBA,CHEGUEVARA,SAMORA MACHEL,RWIGEMA,ETC. RIP DEAR

  • Amahano abantu bakora barangiza bakayazinzika ahubwo bagaca imanza zibera mw isi………ariko Ntababeshye basomyi Sankara yishwe ndi umwana ..arazinzikwa njye nkumva birangiye…ndababara ngeze aho numva ko ariko Imana ibishaka…ariko ntitukihebe siko Imana ibishaka abacu ntibagararuriwe icyubahiro!?? Kandi n abo bitarashyikira Bizaba….kuko abicanyi bose ni kimwe! Imana yanga ibyo bakora

  • RIP mon Capt Thomas Sankara. tu resteras à jamais dans nos coeurs.
    la patrie ou la mort nous vaincrons!!!!

  • Yewega nonese koko KO abantu bapfute kandi bishwe ntabundi buryo barigukoresha badataburuye imirambo imaze 28ans biragayitse rwose nimana ntibyemera. Amacakubiri ntazangira muri Africa. Imana ibafashe

Comments are closed.

en_USEnglish