Digiqole ad

Madagascar: Abadepite beguje Perezida ngo NTASHOBOYE

 Madagascar: Abadepite beguje Perezida ngo NTASHOBOYE

Uyu mukuru w’igihugu ngo ntashoboye, agomba kwegura

Ku badepite 125 bagize Inteko ishinga amategeko ya Madagascar, 121 bemeje ko bakuye ikizere ku mukuru w’igihugu Hery Rajaonarimampianina ngo kuko adashoboye. Perezida Rajaonarimampianina yaramaze amezi umunani ayobora iki gihugu kiri mu kirwa cy’inyanja y’Abahinde.

Uyu mukuru w'igihugu ngo ntashoboye, agomba kwegura
Uyu mukuru w’igihugu ngo ntashoboye, agomba kwegura

Abadepite bavuga ko kandi ko umukuru w’gihugu yishe nkana itegeko nshinga, bityo ko akwiye kweguzwa.

Kuba adashoboye ngo babishingira ku ngingo y’uko atazi gucunga neza ubuzma bw’igihugu. Uku gutorera uyu mwanzuro byabanje gusa nibizanye umwuka mubi mu nteko nk’uko RFI yabyanditse ariko abasirikare barinda inyubako y’Inteko barahagoboka.

Bashinja Perezida Rajaonarimampianina ko yamaze amezi abiri ataremeza Minisitir w’intebe yarangiza agahita amweguza nyuma gato.

Urukiko rukuru na n’ubu ntirurashyirwaho nyuma y’uko amategeko avuga ko rwagombaga kujyaho byibura umwaka umwe nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Igihugu cya Madagascar cyahuye n’ibibazo bya politiki kuva Perezida Didier Ratsiraka yavanwa ku butegetsi muri 2002 agasimburwa na Marc Ravalomanana.

Ravalomanana nawe yasimbuwe na Andry Rajoelina, uyu nawe asimburwa na Hery Rajaonarimampianina ari nawe abadepite bakuyeho ikizere ngo ntashoboye.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • that is africa

    • Uyumugabo akwiye kuzahabwa igihembo caba president bafise izina rirerire kwisi. Nimba ubwiwe nawe yibuka ingene baryandika? Nirirerie bihagije!

  • Ehee Utwo twiso twiwe. Niyihangane, haraho yogiramana ntashirwe mwibuye (prison)

  • Yes, Ubwo ni bwo bwisansure muri democratie sasa,ureke ab’iwacu batabasha no kweguza Gitifu w’akagari nduzi ko ntakwrirwa mvuga Ministre; niba mbeshya ni gute nyuma y’amakosa menshi avugwa mur za ministeri n’ibigo bya Leta bitandukanye, bikananirwa kumvisha Inteko nyamara ntibashe kubyeguza?
    Ngaho se nibikubite agashyi, hagire umwe mu bayobozi wagaragayeho amakosa bamweguze turebe???!!!!!

  • Kagame akwiye kuba umwami wafrika kukirimba hakaba murwanda. yakoze vyishyi, yagize urwanda igihugu cicimamare mubukungu, ubungubu nicyambere muri afrika yose.

  • @kami aho harimo inshyuro

  • PEREZIDA “RAJAONARIMAMPIANINA” ??????
    IKINDI KIBAZO NUKO MBONA GUHAMAGARA IZINA RIRERIRE KURIYA BITOROSHYE!!!

  • Uyumugabo akwiye kuzahabwa igihembo caba president bafise izina rirerire kwisi. Nimba ubwiwe nawe yibuka ingene baryandika? Nirirerie bihagije!

Comments are closed.

en_USEnglish