Digiqole ad

Burundi: Abadashyigikiye Nkurunziza biringiye inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC

 Burundi: Abadashyigikiye Nkurunziza biringiye inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC

Charles Nditije umuyobozi wa UPRONA, ngo biringiye ko inama y’Abakuru b’ibihugu izotsa igitutu Nkurunziza

Abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi bahisemo kwikura mu matora y’Umukuru w’igihugu, n’ayinzego z’ibanze mu gihe ibyo basaba byo kureka indorere, gufungura ibitangazamakuru byigenga byaba bidakozwe, baravuga ko bizeye ko inama y’abakuru b’ibigu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) y’ejo ku wa gatandatu izabafasha kotsa igitutu Nkurunziza, bigishidikanywa niba azayitabira.

Charles Nditije umuyobozi wa UPRONA, ngo biringiye ko inama y'Abakuru b'ibihugu izotsa igitutu Nkurunziza
Charles Nditije umuyobozi wa UPRONA, ngo biringiye ko inama y’Abakuru b’ibihugu izotsa igitutu Nkurunziza

Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi bahisemo kuva mu matora nyuma y’aho bamwe mu ndorerezi bahisemo kuyareka, muri bo Kiliziya Gatolika y’i Burundi, ni nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza byari byatangiye tariki ya 10 Gicurasi, ariko Leta ishinjwa ubwicanyi no gutera ubwoba abatavuga rumwe na yo.

Ku wa kane tariki 28 Gicurasi, ubwo Kiliziya Gatolika yatangazaga ko nta ruhare na rumwe izagira mu matora arimo ategurwa mu Burundi, abenshi mu batavuga rumwe na Nkurunziza batangaje ko na bo batazayitabira.

Caharles Nditije, umwe mu batavuga rumwe na Nkurunziza yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza IBTimes UK ati “Bumvise ko amatora atateguwe neza (Kiliziya), bazi ko Nkurunziza aziha amajwi ashaka: naba ashaka gutsinda n’amajwi 90% azabikora, ni ukubibwira Komisiyo y’Amatora (CENI) ikabikora. Ntibashaka kwitirirwa amatora ateye atya.”

Ihuriro ry’amashyaka adashyigikiye Pierre Nkurunziza biyise (Arusha Movement), bavuga ko bikuye mu matora kubera ko umutekano basabaga utigeze uboneka.

Nditije yagize ati “Turiteguye kujya mu matora, twatanze abazaduhagararira mu matora y’abadepite n’ay’Umukuru w’igihugu, ariko hagomba kubaho umucyo mu matora. Niba CNDD-FDD (ishyaka rya Nkurunziza riri ku butegetsi) ari ryo ryonyine rizakurikirana uko amatora yagenze, icyo gihe kwiba amajwi azibwa igihe cyose. Aya ni amatora yo mu muhezo.”

Abatavuga rumwe na Nkurunziza bavuga ko iyicwa rya Zedi Feruzi, wari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta (Union for Peace and Development), we n’umurinda bishwe tariki ya 23 Gicurasi i Bujumbura, ngo ni umugambi washyizwe mu bikorwa na CNDD-FDD.

Cahrles Nditije uyobora ishyaka rikomeye mu batavuga rumwe na Nkuruniza (UPRONA), ati “Amakimbirane n’umutekano muke birarushaho kumera nabi. Abigaragambya baricwa, haba i Bujumbura no mu gihugu imbere, none ubu Leta iri kwica n’abayobozi b’amashyaka.”

Uyu muyobozi wa UPRONA avuga ko Leta y’Uburundi yataye muri yombi abasirikare bakuru bavuzwe mu mugambi wo guhirika ubutegetsi tariki ya 13 Gicurasi.

Yongeyeho ati “Nubwo bimeze uko, gufunga ibitangazamakuru, bigamije gusenya itangazamakuru ryigenga, bivuze ko tutakora ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse ngo tujye mu matora, mu gihe nta tangazamakuru ryavuga aho bitagenze neza n’ubujura bwabaye.”

Iri ruhiro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, biyise abashyigikiye amasezerano ya Arusha, bavuga ko batazemera ibizava mu matora, ngo keretse nihaba hari indorerezi mpuzamahanga n’itangazamakuru ryigenga rizavuga ibitagenze neza.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba barahurira mu nama mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, mu byo biga harimo uko ibintu byifashe mu Burundi kuri ubu.

Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza yabwiye IBTimes ko Nkuruniza azajya muri iyi nama, ariko haribazwa byinshi koko niba azongera gusubira i Dar Es Salaam.

Ku ruhande rwa Nditije yagize ati “Twizeye ko Abakuru b’ibihugu bya EAC bazasaba Nkurunziza kwimura amatora no kwemera gushyikirana natwe kugira ngo tuganire ku buryo amatora yazaba mu mwuka mwiza no mu bwisanzure.”

Nditije yahamagariye amahanga kutazemera ibizava mu matora mu gihe Leta y’Uburundi izaba yiyemeje kuyategura yonyine.

Kuva Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu (atemererwa n’itegeko nshinga), America n’Ubwongereza byamusabye gusubira ku cyemezo cye, ariko undi na n’ubu yarabihoreye.

Ububiligi nka kimwe mu bihugu bifasha Uburndi mu iterambere, Minisitiri w’Ubutwererane, Alexander De Croo yatangaje tariki 12 Gicurasi ko igihugu cye kizahagarikira inkunga Uburundi.

Ibindi bihugu nk’Ubufaransa, Umuryango w’Uburayi na byo byatangaje ko bizahagarika inkunga byahaga Uburundi.

IBT UK

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko ubundi nigute abakorera imana bajya muri politique rwose imirimo ebyiri zananiye impyisi muhitemo gukorera imana nibyo bizaduha amahoro. Nkurunzi mu mureke iherezo rye ni imana irizi. Abanya politique ntibajye bashuka abaturage ubu inzirakarengane bariho barapfa ba gato na ba niyombare bigaramiye abandi Bari kuborera muri zagereza. Igihu kibura ibitoro aho kibona imvungure zo kugaburira imfungwa mana we tabara hakirikara tutarashira. Barundi namwe barundikazi ndababinginze mwekuba ibikoresho byabahaze amahoro mwiyiteho. Kandi imana ibafashe

  • Iyonama sumuti, ahubwumuti nabarundi kuko nibo bazoca urubanza mukazu kamatora. Numukuru wigihugu nyaguhora kungoma yama avugako amatora azogenda neza kuko yateguwe neza. Ikindi nuko abarundi bazi ikiri kumutima.
    Ahubwo mureke gutumwanya, nimugende mwiyumvire imigambi muzoshikiriza abanyagihugu. Sebarundi yaratanguye gushikiriza imigambi yiwe. Hamwenivyoyerekanye mumyaka amaze kungoma nyaguhora kungoma.

  • Ntimuzi ivyasambutse nabyo

  • Yego sha Thnaks, ubivuze neza. kdi wowe ndabona uzi ibanga ryanyu kbsa. Maze uribibutse neza, batazavaho bivugisha ngo bari babyibagiwe. Ibanga nyine riri ku mitima y’abo barundi, je veux dire tous les plans de Nkurunziza et ses autres complices. Natwe sha iryo banga turarizi, ntugirengo nimwe muzi ubwenge mwenyine. Ariko ntituzabemerera iyo migambi yanyu mibisha sha.

  • Wowe wiyise thanks ndakugaye, naho iryo nanga riri ku mutima w’abarundi rizabagumemo ntirizajye ahabona. Abahanga naravuze ngo Il n y a rien qui pèse que le secret.

  • Ubuhanuzi bwa Gakwaya ko bwihuse gusohora,icyo nasaba abakicaye muburundi nibatyaze meza kuko btaminsi basigaranye ngobagwirwe nibara,iki ni ikimenyetso muri 2 bizabanziriza intambara ikomeye singaha Uproma itanguye gucanamo na dd,ejo mugatondo nurumva ngo Leonce baramumesuye iyo niyo finale abafise amatwi nusubiremo ubuhanuzi bwuyomugabo

Comments are closed.

en_USEnglish