Digiqole ad

USA: Imyuzure yugarije Texas na Oklahoma, 17 yabahitanye

 USA: Imyuzure yugarije Texas na Oklahoma, 17 yabahitanye

Imyuzure yayogoje uyu mujyi wa Texas

Kugeza ubu abantu 17 nibo bamaze guhitanwa n’amazi yatewe n’imvura yazanywe n’inkubi y’umuyaga mu minsi itatu ishize.

Imyuzure yayogoje uyu mujyi wa Texas
Imyuzure yayogoje uyu mujyi wa  Dallas

Imihanda yuzuye amamodoka areremba hejuru y’amazi kandi andi yasenye ibiraro n’amazu, bituma abantu bava mu byabo, abandi bitaba Imana.

Ejo basanze abantu batatu bapfuye muri Dallas muri Leta ya Texas, USA.

Hari abandi bagera kuri 11 baburiwe irengero ubwo bari mu biruhuko ahantu bashima hanyuma amazi menshi arabatungura abatsindagira munsi y’ikiraro.

Ahitwa Ciudad Acuna, muri Mexico abantu 13 bitabye Imana bazira amazu yabaguyeho ndetse n’ibiti byarimbutse bikagwira abantu.

Mu Buhinde izuba rikaze rimaze guhitana abagera 1,100

Amakuru atangwa na CNN aravuga ko mu Buhinde ho ubushyuhe bukabije bumaze guhitana abagera ki 1000. Mu gihe kingana n’icyumweru kimwe ngo mu Ntara ya Andhra Pradesh, hamaze gupfa abantu barenga 852 mu cyumweru kimwe naho mu Ntara ya Telangana ho hapfuye abagera ku 266.

Ikigo cy’Ubuhinde kiga imiterere y’ikirere, India Meteorological Department kivuga ko ubushyuhe bwageze kuri degree celisius 47 ni ukuvuga degree 117 za Fahrenheit.

Ubushyuhe bw’umuntu muzima buba ari degree 35 za celisius.

Mu Buhinde bisaba ko amamodoka asukaho abantu amazi kubera izuba ryinshi
Mu Buhinde bisaba ko amamodoka asukaho abantu amazi kubera izuba ryinshi

Umuhanga witwa Yadav avuga ko ubu bushyuhe bwongerwa n’imiyaga ishyushye ituruka mu butayu no mu bitwa(plateaux)byo muri Pakistan.

Ubushyuhe bwiganje mu Majyepfo ndetse no mu murwa mukuru New Delhi naho ngo ubushyuhe bwatangiye kuhumvikana.

Abahanga bavuga ko kuba ikirere gisigaye gihinduka cyane biterwa no kwangira ibidukikije binyuze mu bikorwa bya muntu harimo gutema amashyamba, kohereza ibyuka bihumanya ikirere, kwangiza no kwanduza inyanja n’ibindi.

Abashinzwe ubutabazi barashakisha ngo barebe ko barokora abatarahitanwa n'amazi
Abashinzwe ubutabazi barashakisha ngo barebe ko barokora abatarahitanwa n’amazi
Imihanda ica munsi y'ibiraro yarengewe
Imihanda ica munsi y’ibiraro yarengewe
Dallas niyo yibasiwe cyane
Dallas niyo yibasiwe cyane
Inkubi y'imiyaga yarimbuye ibiti igusha amazu
Inkubi y’imiyaga yarimbuye ibiti igusha amazu
Bahisemo gusiga amamodoka yabo kubera amazi menshi mu muhanda
Bahisemo gusiga amamodoka yabo kubera amazi menshi mu muhanda
Abana mu bwat ngo barebe k bagera iwabo amahoro
Abana mu bwat ngo barebe k bagera iwabo amahoro

Mailonline

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Genda Africa uzi Nziza pe!

  • Mba nkuroga ibi ntibishobora kugera ino. Dore rero icyo ya misozi yacu imaze abatari bakizi.

  • Burundi mutima wafrica. Nkurunziza oyee! nkurunziza akwiye kuba umwami wabarundi kuko arabikwiye.

  • egoko twe ntituzagere aho batuvomerera amazi nkimboga ziri muri jardin kuriya

  • Mwamenyera niba abantu bari bagiye muri Rwanda youth forum baba baravuyeyo amahoro ko wumva hariyo imyuzure.

    • Abo bantu bose bagarutse amahoro, bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru

Comments are closed.

en_USEnglish