Digiqole ad

Ubufaransa bwahagarikiye Uburundi inkunga ya gisirikare

 Ubufaransa bwahagarikiye Uburundi inkunga ya gisirikare

Umwe mu bayobozi bakuru muri Ambasade y’Ubufaransa mu Burundi yabwiye AFP ko igihugu cye cyahagaritse inkunga ya gisirikare cyahaga Uburundi.

Ubufatanye bw’Ubufaransa mu bya gisirikare bwahabwaga n’igipolisi ariko byose ngo byahagaze.

Amakuru aravuga ko iki cyemezo gifashwe kubera ko ngo igisirikare n’igipolisi byakoresheje imbaraga zikomeye mu kubuza abigaragambya kwamagana ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza.

Ububiligi nabwo buherutse guhagarika inkunga yose bwageneraga Uburundi kubera ibibazo biriyo.

Ku munsi w’ejo nibwo Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yasinye iteka ryemeza ingengo y’imari izakoreshwa mu matora y’umukuru.

La Liberation

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Inshuti uyibona mu byago, none dore bene Madamu beretse u Burundi aho babera akaga!!Umugabo umwe yakwivugira ati ariko Abo bagizi ba neza hari umwenda wacu baba badufitiye? None dore!!!

    • Uwo mugabo uvuze yongeraho ati” Izo mfashanyo zabo ziba zavuye mu misoro y’abaturage babo; ntibaziduha ku bw’ineza ahubwo ni kubw’izindi mpamvu… Birakwiye ko twishakamo ubushobozi, aho guhora duteze amaboko…”

  • Ikibabaje nuko umunyagihugu yarasanzwe amerwe nabi, niwe asinzikara kurusha. Nibaze biga ubundi buryo bofatira ibihano abategetsi batwara nabi, ariko abanyagihugu batarimwo.
    Munyagihugu uzorenganurwa na nde? kuko nabakurya bagufukamye munda bitwazako bakuronderera inyungu, ubuzima bwiza, etc.

  • Nyakubahwa Perezida Kagame ahora abitubwira ntitubyumve nk’uko bikwiye!
    Ak’imuhana kaza imvura ihise!

    • ……..ahora abitubwira ntitubyumve nk’uko bikwiye! ivyabanya politic nukuvyitondera maze kubonako atamunyepolitic akunda abanyagihugu, uretse kubinyegeza inyuma mukurondera inyungu ziwe.

  • Niho babera akaga. Nibyo twigishwa ariko ntibiraducengera neza. Iki nigihe cyo kwigira tukava mugusabiriza. Mzee wacu ni mfura ntaco atakora mukutwereka ko ari gihe cyo Kwigira tukaga mugasuzuguro kabo bantu

  • Ahubwo abarundi tuje hamwe dukomeze gusenga twese natwe turi hanze ntitunezerwa tutabon igihe tuzasubirir ku mashuri

  • nkurunziza oyeee! Ntukinye ntacuzoba abarundi tukurinyuma.Ahubwo uzobe umwami wabarundi, uzokwame utwara.

Comments are closed.

en_USEnglish