Digiqole ad

Ibinyamakuru by’Uburundi bikeneye inkunga ngo bikomeze gukora

 Ibinyamakuru by’Uburundi bikeneye inkunga ngo bikomeze gukora

Ibi byavuzwe na Antoine Kaburahe ukuriye ikinyamakuru rukumbi kigenga kigikora mu Burundi kitwa Burundi Iwacu. Mu  kiganiro yahaye Infos Grands Lacs yavuze ko niba ibibazo bya Politike bidakemutse hakiri kare, ibinyamakuru byigenga bizahagarara gukorera muri kiriya gihugu kubera kubura amatangazo yamamaza.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu ubu nicyo cyonyine mu binyamakuru byigenga gikora kuko bimwe byaratwitse ibindi byafunzwe n’inzego zishinzwe umutekano n’itangazamakuru.

Kaburahe avuga ko ubusanzwe ibinyamakuru byinshi ku Isi bibeshwaho no kwamamaza ariko ko arebye uko ibintu bimeze mu Burundi, kubona amatangazo yamamaza bigoranye kandi bizakomeza kugorana bityo ibinyamakuru bigihanyanyaza bikananirwa bigafunga.

Yavuze ko urugero rubyerekana ari uko ikinyamakuru cye ubu cyahombye ibingana na 70% mu gihe gito gishize.

Yagize ati: “ Rwose abikorera nibadutabare baduhe amatangazo yo kwamamaza kuko niba ibibazo bya Politiki bidakemutse ibinyamakuru byose byigenga bizafunga burundu.”

Iki kinyamakuru ‘Burundi Iwacu’ nacyo kigeze gufunga kubera gutinya ko abanyamakuru bacyo bahohoterwa cyangwa inyubako n’ibikoresho bikangizwa nk’uko byagenze ku bindi binyamakuru byigenga mu Burundi.

Ubu iki kinyamakuru cyongeye gukora ariko ngo gifite amikoro make kubera kubura amafaranga atangwa n’abifuza kwamamaza.

Hagati aho amakuru atangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Burundi aravuga ko ejo hari impunzi zatangiye gutahuka ziturutse muri Tanzania.

Bimaze iminsi bivugwa kandi byandikwa ko zimwe mu mpunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania zugarijwe n’indwara ziterwa n’isuku nke harimo na Cholera.

Mu mpera z’iki cyumweru kandi hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu byo muri aka karere kugira ngo bongere barebere hamwe aho ibibazo by’Uburundi bigeze n’icyakorwa.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish