Digiqole ad

Uganda: Abadepite barasaba ko amatora ya Perezida yigizwa imbere

 Uganda: Abadepite barasaba ko amatora ya Perezida yigizwa imbere

Bamwe mu badepite basaba ko amatora y’umukuru w’igihugu yakwigizwa imbere

Mu gihe muri Uganda hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha, abadepite barasaba ko aya matora yakwigizwa imbere kugira ngo habanze hatunganywe ibintu bimwe na bimwe.
Iki gitekerezo ntabwo bose bacyumvise kimwe kandi ngo cyateje impaka nyinshi mu badepite.

Bamwe mu badepite basaba ko amatora y'umukuru w'igihugu yakwigizwa imbere
Bamwe mu badepite basaba ko amatora y’umukuru w’igihugu yakwigizwa imbere

Stephen Tashobya wo mu ishyaka NRM yasabye bagenzi be ko bakwigira hamwe uburyo amatora yakwigizwa imbere.

Ati: “Aho kugira ngo tujye duhora duhindura uduce runaka tw’amategeko agenga amatora, byaba byiza tuyigijeyo tukabanza tukanonosora ibitagenda neza hakiri kare.”

Nubwo yasabye ibi, bagenzi be bamusabye ko yabanza akazabaza bagenzi be bo muri NRM( ishyaka rya Perezida Museveni) hanyuma akazagaruka afite ibyemezo bifatika yemeranyijeho n’ishyaka rye.

Umwe m  bandi we asanga kwigiza amatora imbere ugamje kubanza gukosora itegeko nshinga ntacyo byamara kuko ngo kurikosora atari ibibi bikorwa inshuro imwe nkuko bitangazwa na Daily Monitor.

Ku rundi ruhande, Dr Kizza Besigye wahoze ayobora ishyaka Forum for Democratic Change , ukuriye ishyaka Democratic Party Mathias Nsubuga, hamwe n’uwahoze ayobora Umujyi wa Kampala Erias Lukwago bo ngo bifuza ko nta n’amatora yazaba umwaka utaha.

Lukwago avuga ko ibyifuzo by’Ishyaka riri ku butegetsi, nta shingiro bifite ahubwo ko ngo bihabanye n’ubushake bw’abaturage.

Muri Uganda ubu hari impaka zirebana no kumenya uko bizagenda mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2016.
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ni ukuyigiza imbere cyangwa inyuma? Mwaducanze!!!

  • Nukuyigiza inyuma ahubwo

  • Ni ukuyigiza inyuma sha. Keretse niba mu kigande ari uko babyita.

  • Vice président wa commission y’ amatora Burundi yahûngiye mu Rwanda

  • GREAT LAKES IKENEYE TOTAL REVOLUTION NOW!!!

  • Biransetsa cyane iyo mbona ba perezida bo muri EAC bambaye amakoti biteretse uducupa tw’amazi ngo bari kwiga kucyibazo cy’u Burundi. Very very funny.. Ahubwo buri wese acunge neza izamu rye. Tanzania na Kenya nibo bonyine bapfa gutanga amasomo n’inama kubibera i Burundi. Abandi mwese muceceke, mukurikire umukino.

Comments are closed.

en_USEnglish