Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, isoko riherereye ahitwa Gikomba muri Nairobi ryafashwe n’inkongi y’umuriro rishya igice kinini. Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro kibyahiye n’icyateye uwo muriro nk’uko the Nairobi News yabyanditse. Police ifatanyije n’umuryango utabara imbabare Red Cross muri Kenya bari kugerageza kureba uko bawuzimya utarafata n’andi maduka ari hafi aho. Igihugu cya Kenya […]Irambuye
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel iranyomoza raporo ya UN ivuga ko iki gihugu cyakoze ibyaho by’intambara mu bitero cyagabye muri Gaza umwaka ushize kigamije gusenya imyobo Hamas bivugwa ko yakoreshaga igaba ibitero muri Israel. Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ko uwari uhagarariye abakoze iriya raporo William Schabas ari umuntu uzwiho kubogama. Iyi raporo […]Irambuye
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi batangaje ko abayobozi bafite uruhare mu bikorwa byiganjemo imvururu n’ihohoterwa rishingiye kuri politiki bikomeje kubera mu Burundi bagomba gufatirwa ibihano. Uyu muryango wavuze ko nibiba ngombwa uzashyiraho uburyo bwo gukurikirana abagiye bayobora ibikorwa bikomeje kubangamira ikiremwamuntu mu gihugu cy’u Burundi bagakurikiranwa. Ibi bikubiye mu myanzuro yatanzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere Igipolisi cy’u Burundi cyemeje ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere, mu mujyi wa Bujumbura no mu nkengero zawo hatewe “Grenades” abantu bane bakahasiga ubuzima abandi basaga 30 bagakomereka. Bibaye mu gihe mu Burundi hitegurwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba kuwa 29 Kamena, ubuyobozi bukaba […]Irambuye
Kuri iki cyumweru bamwe mu banyarwanda b’abayoboke ba Kiliziya Gatolika batangarije Umuseke ko biteguye kujya muri Uganda gusanganirayo Papa Francis uzasura iki gihugu mu Ugushyingo uyu mwaka. Papa Francis azasura ibihugu bya Uganda na Centre Afrique mu matariki ya 27 na 29/11/2015 nk’uko byemejwe bidasubirwaho na Vatican kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Mu ntangiriro z’uku kwezi […]Irambuye
Perezida Museveni wa Uganda yasezeranyije abaturage be bo mu gace gahana imbibi n’u Rwanda ko agiye kwibutsa Perezida Kagame ko agomba kubishyura ingurane z’ibyangirikiye mu ntambara yo kubohora u Rwanda yatangiye mu 1990-1994 ndetse ko hari n’abaturage ba Uganda basize ubuzima abandi imitungo yabo irangirika. Perezida Museveni wari wasuye aba baturage avuga ko nibinanira ubuyobozi bw’u […]Irambuye
Kuri uyu wa 19 Kamena Gen Sejusa yatawe muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ka Jinja i Kampala nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa polisi muri ako gace, Joel Aguma nubwo atasobanuye impamvu nyayo yo guta muri yombi uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni. Gen Sejusa yahoze akuriye inzego z’iperereza muri Uganda […]Irambuye
Abashyigikiye Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’intebe ubu akaba yaregujwe, bagera kuri 30 bamaze gutabwa muri yombi bazira kwerekana mu ruhame ko bakimukunda. Aba baturage bafatiwe mu duce dutandukanye muri Uganda. Ibi bibaye nyuma y’uko Mbabazi atangarije ko aziyamamariza kuba Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha. Bamwe bafashwe bazira ko ngo bari bashyize ku […]Irambuye
Update saa 11h50 a.m: Dylann yavugaga amagambo yuzuye urwango ubwo yarasaga abirabura, yagize ati “Ngomba kubikora. Mufata abagore bacu ku ngufu, kandi murimo kudutwarira igihugu. Bityo mugomba kugenda.” ayo ni amagambo yumviswa na Sylvia Johnson, umwe mu bari murusengero rwarasiwemo Abirabura. Itabwa muri yombi ry’uyu mwana ryagizwemo uruhare n’umugore w’Umuzungukazi witwa Debbie Dills wabonye amafoto yatanzwe […]Irambuye
Ibice bibiri bikomeye mu ntwaro kandi bihanganye ku isi biryamiye amajanja kandi biri guca amarenga y’intambara ya rutura. Ishyirahamwe ry’ubwirinzi ry’ibihugu by’iburengerazuba (NATO) rihanganye n’burusiya n’inshuti zabwo. Bararebana ay’ingwe bikomeye, hategerejwe ukoma rutenderi. Umwuka uhari hari abavuga ko ubu ari mubi kurusha uwo muri ‘guerre froide’ yo mu myaka myinshi ishize. Icyo bapfa ntigisobanutse, gusa ikizwi ni […]Irambuye