“Niduterwa tuzitabara” – Putin yaciye amarenga y’intambara ya rutura
Ibice bibiri bikomeye mu ntwaro kandi bihanganye ku isi biryamiye amajanja kandi biri guca amarenga y’intambara ya rutura. Ishyirahamwe ry’ubwirinzi ry’ibihugu by’iburengerazuba (NATO) rihanganye n’burusiya n’inshuti zabwo. Bararebana ay’ingwe bikomeye, hategerejwe ukoma rutenderi. Umwuka uhari hari abavuga ko ubu ari mubi kurusha uwo muri ‘guerre froide’ yo mu myaka myinshi ishize. Icyo bapfa ntigisobanutse, gusa ikizwi ni ukuyobora isi.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru Perezida Vladimir Putin w’Uburuziya yavuze yeruye ko NATO nigerageza gutera ubutaka bw’Uburusiya nabwo buzihimura mu buryo bukomeye.
North Atlantic Treaty Organization (NATO) ihuriweho na USA n’inshuti zayo bamaze iminsi mu myiteguro y’intambara muri Pologne ndetse imbaraga za gisirikare zabo baragenda bazerekeza hafi y’Uburusiya mu bihugu biri muri NATO.
Kuwa kabiri kandi Uburusiya nabwo bwatangaje ko bugiye gufungura muri uyu mwaka ‘arsenal’ nshya 40 zirasa ‘misile ballistiques’ zambukiranya imigabane.
Uburusiya, imbere mu gihugu, bwafunguye icyanya kinini cyahariwe imurikabikorwa ry’imbaraga za gisirikare zabwo. Ikigamijwe ngo ni ugushishikariza urubyiruko rw’Abarusiya kumenya gukoresha intwaro igihe bikenewe no kwitegura itabaro mu gihe igihugu cyabo gitewe.
Umwuka w’intambara uratutumba cyane hagati ya NATO n’Uburusiya kurusha ibini bihe byose kuva mu 1991 igihe impande zombi zicaye zikumvikana gusoza intambara yo gutera ubwoba (Col war).
Putin kuri uyu wa kabiri ari i Moscow hamwe na Perezida Sauli Niinisto wa Finland yagize ati “Nihagira uhangara ubutaka bwacu tuzamwerekezaho imbaraga z’ingabo zacu aho azaba aturutse. Nonese byagenda bite? Ni NATO iri gusatira ubutaka bwacu, ntabwo ari twe turi kubasatira.”
Putin yavuze ko kuba bari kwegereza ibitwaro n’ingabo hafi y’Uburusiya kandi bamaze iminsi mu myitozo, ngo ari ikintu kibahangayikishije nabo.
Ati “Turi kubireba cyane, twabonye ko bari kuzana za ‘anti-missiles’ nyinshi. Ni ikintu gisobanuye byinshi.”
Muri week end ishize NewYork Times yanditse ko Pentagon ishobora kohereza ibifaru by’intambara, imodoka z’intambara n’izindi ntwaro zitandukanye ziherekejwe n’abasirikare 5 000 mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bw’uburayi bihuriye muri NATO.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Pologne na Lithuania byahise byinjira mu biganiro na Washington byo kwakira ububiko bw’izo ntwaro za Amerika iwabo.
General Yury Yakubov wo muri Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya kuwa mbere yabwiye ikinyamakuru Interfax ko Uburusiya nta yandi mahitamo rufite uretse nabwo gushyira imbaraga mu ntwaro zabo no kongera ingabo mu burengerazuba bw’igihugu cyabo, aho intambara ishobora guturuka.
NATO ishinja Uburusiya kwitwara nabi
Jens Stoltenberg Umunyamabanga mukuru wa NATO kuwa kabiri ari i Brussels yabwiye abanyamakuru ko Uburusiya nta mpamvu ifatika bufite yo kongera ibitwaro byabwo birasa kure kuko ngo biteye inkeke.
Ati “Ni ikintu gikomeye, niyo mpamvu natwe turi gutegura kurushaho ingabo zacu ngo turinde umwanzi abo turi kumwe .”
Amagambo ari gukoreshwa hagati y’ibice bihanganye ngo araca amarenga akomeye y’intambara ya rutura ishobora kuvuka hagati y’izi mpande zitumvikana kuva mu myaka irenga 50 ishize.
NATO ngo yishe amasezerano yo mu 1991
Mu 1991 nibwo bwa mbere nyuma y’isenyuka ry’icyari URSS hagasigara Uburusiya hasinywe amasezerano y’ubwumvikane, imibanire n’imikoranire ya NATO n’Uburusiya. Intaramba y’ubutita isozwa ubwo.
Muri aya masezerano ngo harimo ingingo y’uko ibihugu bigize NATO bitagomba gusatira mu bya gisirikari ubutaka bw’Uburusiya. Ndetse bemeza gahunda zitandukanye zizajya zihurirwaho n’impande zombi.
Icyo gihe nubwo bumvikanye ku mibanire, impande zombi zakomeje kubana zirebana nabi. Ariko kandi zikagira ibikorwa bimwe na bimwe zihuriraho zikabifatanya. Cyane cyane iby’ubushakashatsi.
Impande zombi ariko zashyamiranye ku bibazo bimwe na bimwe nk’iby’ubwigenge bwa South Ossetia na Abkhazia, Intambara y’Uburusiya butera Georgia, ikibazo cya Kosovo, ubwumvikane bucye ku kibazo cya Afghanistan n’ibindi.
Ukraine nka gashozantambara
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize NATO n’Uburusiya byarebanye nabi cyane kubera ikibazo cya Ukraine. Uburusiya bushyigikiye Perezida wahiritswe, Amerika na NATO nabo bashyigikiye impinduka muri Ukraine.
Impande zombi zateranye amagambo, bigera aho Uburusiya butera intambwe yashoboraga gutera intambara ubwo bwahorezaga ingabo zabwo ku kirwa cya Crimea cyari icya Ukraine Uburusiya buragifata.
Kuva ubwo kugeza ubu impande zombi zavuye mu magambo noneho zitangira gahunda zo kwitegura intambara mu bya gisirikare, NATO itangira kwitoza, Uburusiya bushyira imbaraga muri gukora za missiles ziraswa kure cyane.
Gahunda zose zahuzaga NATO n’Uburusiya ubu zaguye mu mazi, buri ruhande ruri kwitegura intambara ya rutura.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru Aleksey Meshkov Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yagize ati “Ubu nta gahunda n’imwe igikora mu zahuzaga NATO n’Uburusiya.”
Uyu niwo mwuka uri mu bihangange by’isi, uyu munsi biryamiye amajanja habura rutenderi ngo rwambikane.
Umunyarwanda yagize ati “Aho inzovu ebyiri zirwaniye hababara ibyatsi.”
UM– USEKE.RW
22 Comments
Nizere ko izo arsenal zitazahungabanya Afurika yacu y’inkene, kuko zose zizaba zicicikana hagati y’umugabane w’iburayi n’uwa America byakomera hakajyamo nuwa Aziya kubera Chinna na Koreya Zombi. Nyuma yaho rero nibwo Afurika nayo izahita izura agatwe mu by’ubukungu koko bariya bazaba barabyisenyeye byose. Cyangwa se natwe bikazahumira ku mirari tukabigenderamo wa mugani w’umunyamakuru tukaba ibyatsi bizarengana…………. The End of the World is Approaching
Baramutse barwanye, barwanira muri Afrika. Urumva abanyaburayi bakemera ko ibayabo bisenyuka!!
Ahubwo ibaze ngo uzajya ku ruhande rwande ko bose ari bamwe!! Iriya missile ureba, amafaranga yayigiyeho ashobora gutunga abanyarwanda bose mu gihe cy’umwaka cyangwa urenga; tekereza ngo bafite zingahe. Abantu bicwa n’inzara ku isi bangana iki? I gree with your last phrase: The end of …….. but umenye ko abantu atari bo bazarangiza isi!!
Hoya uribeshye muri analyse yawe.
Mwazamuka mute musafite ubagurira matiere premier ???
Mufunze mu mitwe mutazi kubyibyariza umusaruro.
Ibigori PAM yabibaha gute ababigena bahugiye mu ntambara ???
Ahubwo musenge naho ubundi rwakinga 2 daaa
nibihangane bumvikane hakiri kare kuko intambara irasenya ntijya yubaka kandi guhangana ntabo byakijije mbabajwe nukuntu natwe Africa twabigenderamo kandi n,ubusanzwe tutorohewe
njye ntakintu gishobora kumpangayikisha kuko niba bizaba imana irabozi kandi niba bizagera nahano murwanda tugapfa nabyo irabizi kubwibyo rero mujye muhora mwiteguye mwitunganye munasenge
@ mubaraka: utekereza ko kuba abazungu batugurira matiere premiere (raw materials) ari byo kwishimira cg birabaje? Kuvuga ko Abanyafrika bafunze mu mutwe, ibi ni Ihonyantekerezo, icurikabwenge, n’igwingizabitekerezo abo batindi b’abazungu badushyizemo kugirango tutigirira icyzere! Abazungu nta kindi baturusha uretse kuba barageze ku iterambere mbere y’abandi, biturutse ku kirere baherereyemo kigoye kubamo! Ibyo @ Kizungu avuga ni ukuri, mugihe abazungu baba nta jambo bagifite kuri Africa (usibye ko bigoye cyane kubera inyungu z’abayobozi b’Africa) ariko iyo ntambara ntidukoreho abanyafrika bahumura amaso maze tukiteza imbere! Ariko igihari nuko byanga bikunda Africa yakwijandika (kubera ko umurozi uturuka ishyanga atakarabye) mu bitayifitiye umumaro maze ubumara bw’ibitwaro kirimbuzi bukaduhumahumba nkuko amababi akuze yihungura mu biti uko umuyaga uhushye!
Mana y’i Rwanda ingoma yawe yogere hose!
Mahirwe True I;m together . Wagira ngo Abayobozi ba africa bararozwe tu. Ubuse babura ku baprofeta ngo natwe tuzamuke kubera bo bazaba bashyize imbere intambara. Twe twiteza imbere. inganda zacu zizamuka ariko barayinjiramo nta nyungu uretse guhamba gusa.
Mugihe twagombye gushyira hamwe. Ubwoko muri Africa bwagombye kuvaho kongo n’iya4 k’isi kugira amabuye ya agaciro nti tuwe yagombye guhenda amabuye yabo kugirango ibyuma byabo bihenduke noneho ibyuma byabo bihenduke tubigure dukore inganda zacu. kandi byashoboka kuko abakora mungana n’abanyafrica bagaruka.
Bariya banyaburayi n’abanyamerika cyangwa NATO bose n’umurengwe ntibazi icyitwa inzara ikibabaje nuko bagiye kudusonga natwe mugihe twari turimo kwisuganya ngo tugiraho natwe twigeza,Imana ihagarike iriya nyagwa y’intambara
nibisenyera tuzabyungukiramo, ahubwo bari gutinda
abantu batuye isi barenze ubushobozi bwayo , bariya rero bashaka kugabanya umubare wabatuye isi . Africa nta anti missiles igira ibisasu niho bizajya byerekeza naho america nuburayi ibyinshi bazabyikingira. Mubareke barwane turebe tumenye ko ziriya missiles zinakora koko wasanga batubeshya ngo zirasa ku yindi migabane ari ukugira ngo tubatinye gusa. Na buriya bunini wasanga ari ugutinyisha. Nimurwane ba sha nirebere igihe mwahereye mu ntambara zurugambo gusa nimurwane turebe umugabo uwo ariwe
bakubitanye dufite ingorane nyinshi cyane
Mahirwe iyo comment yawe ninza ujyubabwira thanks.
Mahirwe sugira ubaye kure mbangukoze muntoke
Buriya nemeranya n’Uburusiya iyo utewe uri tabara. Gusa amateka ya abanyarwanda twe nti twakwemera duterwa ahubwo twatera abadutera kuko ibya amahanga nti bitureba. Tufata Putini nk’ikigori kuko bagombye kwangiza imigambi y’umwanzi, mbere ko yangiza none se nibamara kumutera ngo niho azitabara koko? Nubugwari yagombye kutemerera abamutera kwinjira mu gihugu cye ahubwo intambara ikabera kure yabaturage be. Noneho ibyo bishaka kuntera akaba aribo bahura n’ibibazo bonyine.
MAHIRWE SUGIRA ubwo uvuze iki ???
Urimo kwisubiramo wivuguriza mu ruhuri rwi bigambo usutse.
Izo mari tubitse muri africa tutazibahaye ntacyo tuzi kuzimaza !!!
Africa abenshi nadanangiye mu mitwe yabo nibyo biyididiza.
Ibyi nzara byo ntawuyirusha umuzungu ndakurahiye ikimenyimenyi ntuzamubonana imisigi cg ngo naguha icyurya abure kubyivuha inyato.
Umuti nuko muri africa twabona ba president nibuze nka 40 bateye bakora nka HE KAGAME Paul bwo byahindura africa.
shantabwo muzi intambara icyo aricyo! ibyo muba muvuga ngo mwirebere mwazabirebesha ibihenehene!! ubwo ntimurabona koko? mwasubije amaso inyuma kuva 1990-1994 hano mu rwanyu? murahaze ntumurenzwe.
erega iyi ntambara yarahanuwe kera mu 1989 n’umuntu wo muri Roumanie. bavuga ko izaba irimo intwaro z’ubumara kandi zizangiza isi ikazarangira abitwaga ibihangange batakiri byo. ngo izafata uburayi bwose izamuke muri amerika ya ruguru imanuke muri USA na Amerika yepfo n’Aziya ndetse n’Afrika. kandi ngo izica benshi cyane.
Intambara irasenya ntiyubaka, aba bagabo kizwi neza nuko bose batinyana, nta numwe wakungukira muri iriya ntambara kandi barabizi, iyo kaba akandi gahugu intambara baba barayigiyemo ubu yaranarangiye, nta numwe witeguye kubanza uwundi.
Mureke izongirwa ngabo abahatse ibyo byose ni ibisambo byishakira kurya utwa leta zabo zizongera budget ya defense inganda zinkongera gukora dore ko zarimo zifunga. Ikibabaje nuko umuyoboro wi faranga wenda warikutuganishwaho bawuyobereza murizo nganda zabo ubukene bugakomeza gusakara kuzindi mpande zisi. Uwavuze ko Africa twaridukwiye kumenya inyungu zacu yavugaga ukuri gusa nyine biracyagoye. Ariko bitinde n’amenyo ya ruguru! Kandi bazumirwa. Abuzukuruza bacu bazabereka tu!
Abo baahanya nibyo bibunda byabo,barashaka kumara inzirakarengane,kubera kutanyurwa nibyo Baba bafite!!!!Baba bifuzako umwe yajya hasi igihe cyoce,bizshima iyo hamenetse amaraso.uzarebe kagame atangiye imitwengo abaturage turacyamushaka kd atubeshyera,nawe anyurwa nokubona ,amaraso ameneka,naveho aduhe amahoro,,nabariya bareke gupfa,ubutaka mwimana
k c uri uwa nyoko nta kindi nakubwira ubuse HE Kagame umuzanye ute ahuriye he nibi bivuzwe wa gihone weeee
Ahubwo musabe iyintambara ya3 itaza kuko bavuga za littleman zangije nagasaki na hiroshima noneho isi yakubama ndabona putin arusha trueman na ba tsar nickolar ubugome.
Comments are closed.