Burundi: Abantu 4 baguye mu bitero bitatu bya ‘Grenade’, 30 bakomeretse
Kuri uyu wa Mbere Igipolisi cy’u Burundi cyemeje ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere, mu mujyi wa Bujumbura no mu nkengero zawo hatewe “Grenades” abantu bane bakahasiga ubuzima abandi basaga 30 bagakomereka.
Bibaye mu gihe mu Burundi hitegurwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba kuwa 29 Kamena, ubuyobozi bukaba bwemeje ko abateye izi grenade bagamije gutuma aya matora atagenda neza.
Grenade imwe yatewe mu kabari kari i Ngozi yahitanye abantu bane ikomeretsa 27, naho indi iterwa mu ntara ya Kirundo yo ntawe yahitanye gusa abantu batatu bahakomerekeye, mu gihe iyatewe mu Ntara ya Muyinga yo yakomerekeje umuntu umwe.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’igipolisi; Pierre Nkurikiye wanavuze ko nta gushidikanya abakoze ibi bagamije kurogoya amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu cyumweru gitaha ndetse n’ay’Umukuru w’igihugu azaba kuwa 15 Nyakanga.
Aline Manirabarusha; Guverineri w’Intara ya Muyinga hamwe mu hatewe izi grenade nawe yavuze ko abakoze ibi ari abatifuza ko aya matora ateganyijwe kuba mu Burundi yagenda neza. Yagize ati “abakoze ibi bagamije kubuza abaturage kwitabira amatora.”
Umuvugizi w’Igipolisi; NkurikiyePierre yavuze ko batatu mu bakekwaho ibi bitero byo kuri iki cyumweru bamaze gufatwa ubu bakaba bari gukorwaho iperereza nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Timeslive.
Na none kandi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize; abapolisi 11 bakomerekeye mu bitero by’ibisasu byatewe mu byiciro bitandukanye.
Mu cyumweru gishize; itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi; APRODEH ryavuze ko abantu basaga 70 bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana kwitoza kwa Pierre Nkurunziza ku nshuro ya gatatu.
Iri tsinda kandi ryagaragaje ko abandi basaga 500 bakomeretse, 1 000 barafungwa naho babarirwa mu bihumbi 100 bamaze guhunga igihugu.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nkurunziza ninjnjipe buriyase ntabonako ihihuguyagisenye wenyine nyamara ashatse yakumvira abaturage mbere yogufata iyubuhungiro muminsi micye.
Aabatera izo grenades barazwi neza cyane, no muri 2010 mumatora yo mu Rwanda grenades nkizi zaratewe hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Mwamenya Nyamwasa yageze i Burundi bahu?
@Mugisha uba muzima?jya witonda mubyo uvuga kuko burya ijambo ribi ryicishije nyiraryo.reka abazi Nyamwasa nibye bajye badealinga nabyo wowe ntukareke ibinyamakuru biku brainwashinga! Yari inama naguhaga
Comments are closed.