Mu ijoro ryakeye umugabo wari ufite imbunda yishe abirabura icyenda abarashe ubwo yinjiraga mu rusengero rwabo ruri ahitwa Charleston muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo muri Leta zunze Ubumwe za America, yarashe atarobanuye ahita ahunga. Polisi muri ako gace yavuze ko iri guhiga bukware uyu mugabo w’umuzungu uri mu myaka 20 kuzamura, afite imisatsi yerurutse kandi ngo yari […]Irambuye
Iki gisasu cyaturitse cyahitanye abantu 23 abandi 32 barakomereka mu mujyi wa Monguno, uherereye muri Leta ya Borno, mu Majyaruguru ya Nigeria. Umudepite uhagarariye ako gace muri Leta ya Borno witwa Tahir, yavuze ko igisasu cyaturitse ubwo abantu bari bahuriye hamwe ku mugoroba wo ku wa kabiri bishimira ko umutwe wa Boko Haram watsinzwe. Uyu […]Irambuye
Bamwe mu bana bo muri Uganda bugarijwe n’abapfumu, bakabakata ibice bimwe by’umubiri ndetse bakabica. Ibi ngo abapfumu babikora kubera amafaranga baba bahawe n’abaherwe baba bashaka ko imitungo yabo ikomeza kuzamuka. Aba bana ngo bategerwa mu mihanda yo mu byaro bajya kwiga bakajyanwa mu ngo z’aba bapfumu bakicwa batambwaho ibitambo. Iyo mirimo yabo mibisha ituma bahembwa amafaranga […]Irambuye
Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi wa M23 ishami rya gisirikare ushinjwa ibyaha by’intambara urubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 7 Nyakanga mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye mu Buholandi. Bamwe mu bacamanza b’uru rukiko bari bifuje ko urubanza rw’uyu mugabo rwatangirira mu mujyi wa Bunia muri Congo, umurwa w’Intara ya Ituli mu majyaruguru y’iburasirazuba […]Irambuye
Urukiko rwo mu Misiri rwahamije Mohamed Morsi mu bujurire ibyaha by’ubufatanyacyaha mu rupfu rw’abantu benshi mu 2012, maze rugumishaho igihano cyo kwicwa amanitswe. Morsi niwe Perezida wa mbere watowe n’abaturage mu Misiri. Hari nyuma y’impinduramatwara yavanyeho Perezida Hosni Mubaraka. Perezida Morsi wo mu ‘ishyaka’ rya Muslim Brotherhood mbere yari yakatiwe kandi igihano cy’urupfu kubera urupfu […]Irambuye
Ku mugoroba w’ejo hashize Perezida Museveni yatumije igitaraganya uwari Minisitiri w’Intebe we, Amama Mbabazi watangaje ko azahatana na we mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2016, mu nama yarimo na Minisitiri w’Intebe uriho ubu Dr. Ruhakana Rugunda. Perezida Yoweri Museveni ngo yatumije iyi nama nyuma y’ibirego byari bimaze gusakara bivuga ko Amama Mbabazi ashinjwa gukwirakwiza ibihuha […]Irambuye
Dr Donald Kaberuka umwe mu ba mbere mu nzobere mu by’ubukungu muri Africa ntiyihanganiye gucyaha abayoboye u Burundi mu bimaze iminsi biri kuba, ko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, ubw’akarere n’ubwa Africa. Avuga ko bari kwangiza kandi imishinga y’iterambere ry’iki gihugu. Dr Kaberuka wari mu nama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe i Johannesburg muri iyi week […]Irambuye
Abinyujije ku rubuga rucishwaho amashusho rwa ‘YouTube’; Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ko yiteguye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2016 akazahangana na Museveni. Amama Mbabazi yakuwe ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda mu mwaka ushize, ibintu byafashwe nko kuba Museveni yarabikoze agira ngo […]Irambuye
Update 12h36: Amakuru amaze gutangazwa na televiziyo ya Leta muri Africa y’epfo SABC News aravuga ko umwe mu badiplomate yayitangarije ko Perezida wa Sudan Omar al-Bashir yasubiye mu gihugu cye nyuma y’aho inzego z’ubutabera muri Africa y’epfo zari zasabye ko afatwa kubera ibya akekwaho. Uyu mudiplomate yabwiye SABC News ko Omar al Bashir yamaze kuva muri […]Irambuye
Agathon Rwasa, uyobora Front National de Liberation (FNL) rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe na Leta yabwiye Voice of America ko atazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika , we avuga ko azaba atanyuze mu mucyo. Rwasa yasabye Perezida Nkurunziza ko byaba byiza aretse ishyaka rye rikagena undi urihagararira mu matora. Yagize ati: “ Nkurukije uko ibintu […]Irambuye