Kenya: Isoko ryo muri Nairobi ryahiye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, isoko riherereye ahitwa Gikomba muri Nairobi ryafashwe n’inkongi y’umuriro rishya igice kinini. Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro kibyahiye n’icyateye uwo muriro nk’uko the Nairobi News yabyanditse.
Police ifatanyije n’umuryango utabara imbabare Red Cross muri Kenya bari kugerageza kureba uko bawuzimya utarafata n’andi maduka ari hafi aho.
Igihugu cya Kenya nicyo gihugu gikize muri aka karere k’Africa y’Uburasirazuba. Muri iyi minsi iki gihugu cyugarijwe n’ibitero bya Al Shabab ivuga ko igamije kwihimura kuri iki gihugu kubera ko cyohereje ingabo zacyo muri Somalia kubarwanya.
Kugeza ubu ariko ntibiramenyekana niba ari Al Shababa yatwitse iri soko, gusa muri 2014, uyu mutwe wagabye igitero mu iduka rinini riri Nairobi ryitwa Westgate wica abantu benshi barimo ndetse uraritwika.
UM– USEKE.RW