Burundi: EU yatangaje ibihano ku banyepolitiki bafite uruhare mu biri kuba
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi batangaje ko abayobozi bafite uruhare mu bikorwa byiganjemo imvururu n’ihohoterwa rishingiye kuri politiki bikomeje kubera mu Burundi bagomba gufatirwa ibihano.
Uyu muryango wavuze ko nibiba ngombwa uzashyiraho uburyo bwo gukurikirana abagiye bayobora ibikorwa bikomeje kubangamira ikiremwamuntu mu gihugu cy’u Burundi bagakurikiranwa.
Ibi bikubiye mu myanzuro yatanzwe nyuma y’inama yahuje aba baminisitiri i Luxambourg ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Bahamagariye umuyobozi mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Federica Mogherini gutangira kugena uburyo iki gikorwa kigomba kugenda.
Aba baminisitiri kandi bagarutse ku mutekano w’igihugu cy’u Burundi ukomeje kuzamba aho banenze bikomeye inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu ndetse basaba ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo kugarura amahoro.
Ibyo ngo bigomba gukorwa kuko hari benshi bakomeje kubigiriramo ingaruka baba ari abari mu gihugu cy’u Burundi n’abatuye mu karere iki gihugu giherereyemo.
Kuri uyu wa mbere kandi igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko abantu bane baraye bahitanywe n’ibitero bya grenade zatewe ahantu hatatu hatandukanye, abandi 30 bakomerekera muri ibi bitero.
Umutwe wa Politiki wa Cndd-Fdd wa Perezida Pierre Nkurunziza na bamwe mu bayobozi batangaje ko ibi bitero bigamije kubangamira amatora y’abagize Inteko ishinga amategeko ateganyijwe mu cyumweru gitaha n’ay’Umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha.
BBC
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ni mutabare u Burundi muhagarike I biriho biraba mu Burundi, nkuko amahanga yatereranye u Rwanda genocide ikaba babireba.
Imutwe w’inkuru yanyu uti: UE yatangaje ibihano..umuntu yasoma agasanga UE yarasabye Mme Mogherini kwiga kubihano byafatirwa abanyapolitiki.Birancanze gato.
Nubumenyi buke. bakenye inyigisho (workshops
Iyi EU niteganya ibihano izabanze ihere kubashinzwe Inteko Nshinga-mategeko yavuze ko mandate ya mbere bahaye Nkurunziza itatanzwe n’abaturage ahubwo ko bayitangiye mw’ibanga abaturage batabizi akaba aribyo byacanze abarundi. Kuki se niba Intekonshinga-mategeko ihagararaiye abaturage kdi ngo icyo yakora cyose yaba igikoze mw’izina ry’abaturage kuki iriya mandate ya mnbere itera imvururu n’urujijo, yo itabikoze mw’izina rya rubanda ihagarariye? Cgango ibe yarasobanuriye rubanda impamvu yabikoze? Kuki batabyumvishije abaturage impamvu yabyo? Sinon burya babeshya ko bahagarariye rubanda alors que pas. They are all trucky!!! Ntiyagombaga kubyiharira nkaho ari faveur bahaye Nkurunziza mu bwiru. Aux bons entedeurs!!!
Comments are closed.