Digiqole ad

Museveni agiye kwishyuza Kagame ibyangirikiye mu ntambara yo kubohoza u Rwanda

 Museveni agiye kwishyuza Kagame ibyangirikiye mu ntambara yo kubohoza u Rwanda

Perezida Kagame na Museveni wa Uganda

Perezida Museveni wa Uganda yasezeranyije abaturage be bo mu gace gahana imbibi n’u Rwanda ko agiye kwibutsa Perezida Kagame ko agomba kubishyura ingurane z’ibyangirikiye mu ntambara yo kubohora u Rwanda yatangiye mu 1990-1994 ndetse ko hari n’abaturage ba Uganda basize ubuzima abandi imitungo yabo irangirika.

Perezida Kagame na Museveni wa Uganda
Perezida Kagame na Museveni wa Uganda

Perezida Museveni wari wasuye aba baturage avuga ko nibinanira ubuyobozi bw’u Rwanda, we azabyikorera.

Ibi Museveni yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yafunguraga ikigo cy’ubushakashatsi mu gutunganya ibikomoka ku nanasi cyubatswe n’ikigo Uganda Industrial Research Institute.

Ikinyamakuru the Monitor kivuga ko abantu bo duce twa Maziba, Buhara, Kamwezi, Kamuganguzi, Rubaya na Butanda dukora ku Rwanda bamubwiye ko bangirijwe ibintu byinshi abandi bahasiga ubwo ingabo za APR zari mu  rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Bamusaba ko yamwibukiriza Perezida w’u Rwanda ko bakeneye kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse.

Perezida  Museveni yagize ati: “Nzabibwira umuvandimwe wanjye Paul Kagame numve icyo abivugaho ariko natinda njye ikibazo nzakikemurira. Hagati aho ariko, abayobozi bo mu duce twahuye na biriya bibazo bazakore urutonde rw’bantu bahuye nabyo kugira  ngo tuzagire aho duhera tubaha indishyi zabo.”

Ni ku nshuro ya mbere Uganda ivuze ko igiye gusaba u Rwanda kwishyura bimwe mubyangijwe n’ingabo z’Inkotanyi ubwo zagabaga ibitero byo kubohoza u Rwanda muri 1990.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Harya hari intambara yabereye hakurya y’umupaka?

  • Sha birakwiye.uganda n abanya uganda muri intwari muzindi.abanyarda turabashimira cyaneee kubwo kutadutererana

  • azatwishyurize u Rwanda namafranga yacu twe abagande twarwanye muri RPF banze kutwishyura.nibutse ko twari ingabo za Uganda 6000 twari
    muri RPF.(six thousand).mwibare

  • Ibibintu noneho tuzabisimbuka durera?

  • Nugukora forfeu gusa nabo baribakwiye kutwihanganira tukarangiza ururugamba rundi twatangiye rwokwiyubaka kuko turacyashegeshwe nibibazo byinshi byingutu. icyindi nuko H.E wacu ni umuntu ushyira mugaciro ntago azananirwa kumvikana na H.E Museveni kuko kugeza ubu tubanye neza kandi ntiyatuma umubano wacu na Uganda uzamo agatotsi. ikindi nakwisabira abayobozi baturiya duce twavuzwe haruguru nugushyiramo igitsure mukubarura abo intambara yagizeho ingorane kuko buriya ushobora gusanga buri muturage wese yemeza ko yagizweho ingaruka niriya ntambara kuburyo wasanga kuli liste zatangwa hagaragaraho nabari bataravuka muri kiriya gihe intambara yamaze.

  • Ngayo nguko ubwo nomeho aho abanyarwanda bazishyuriza musaveni abana cyg ababandimwe babao baguye kurugamba bamurwanira bizagenda gute egoko bamwishyuze nakazi kose bamukoreye ngo ingoma ye ikomere aha aha aha nzaba mbarirwa

    • Ese burya twatewe n’abantu bambutse umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda ndtese babaye mu ngabo za museveni? Narinziko ari impunzi gusa ndetse ntanibikoresho byinshi zari zifite kandiko zashakaga kuzana demokarasi no kwishyira ukizana mu Rwanda barwanya ingoma yigitugu nakarenga kari mu Rwanda ku ngoma ya Habyarimana.Niba aribyo rero baratubeshye kuko ibyo bakoze byose birinyuma yibyo barwanyaga kwa Habyarimana.Urugero natanga nabantu bahungu igihugu kuva muri 1994 kugezubu.

  • Nzabibwira umuvandimwe wanjye…… icyo nacyo ni ikintu kerekana ko ibintu byoroshye

  • Abanyarwanda nitubishyuza imbaraga twakoresheje ngo tubakize ingoma y’i gitugu se bazatwishyura iki ? nibihangane natwe tuzabatabara ku bindi.

  • @kamina we lol muzarira mwicwe n imitima mibi mwanze kureka,hah yewe wowe se ko utarahunga ra ? uratekanye urarya ukaryama leta ikugezaho service zitandukanye ,ubwo urahaze uti reka nkomereze mu rya benewacu bari mu ishyamba,yewe bariya bazashiduka ahubwo barisha ibyatsi nka ziriya nyamaswa nibahitamo kudataha.Ugandans mwarakoze muri abavandimwe bukuri ureke abarundi bivugisha ngo turi abavandimwe kandi ntabwo bigeze batwereka kugeze ubu,buriya inshuti uyemenyera mu byago,ugandans nibo bavandimwe twagize muri aka karere kuva kera,baturutira abaturanyi bose dufite

    • Yewe nawe rugira nta kigenda sinzi imyaka ufite ariko gerageza gukulikirana kuko benewacu b’abarundi nabo barurwanye ndetse igisilikare cy’i Burundi cyambutse akanyaru niba utari unabizi.

Comments are closed.

en_USEnglish