Pie Ntavyohanyuma perezida w’Inteko Ishinga Amategeko i Burundi yatangaje kuri France24 ko yahunze igihugu cye kubera ko Perezida Nkurunziza ashaka kwica amasezerano ya Arusha akiyamamariza manda ya gatatu. Kuri uyu wa mbere ubwo amatora yari atangiye grenade yaturikiye kuri bimwe mu biro by’itora mu mujyi wa Bujumbura. Ntavyohanyuma avuga ko Nkurunziza yakomeje kwanga kumva inama […]Irambuye
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika; uyu wa Gatanu wabaye umunsi w’amateka ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje itegeko ryemerera abagore n’abagabo bahuje ibitsina gushyingiranwa mu gihugu hose, Perezida Obama kuri ‘Twitter’ yagaragaje ko ashyigikiye iri tegeko. Ubusanzwe, muri iki gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gushyingiranya abantu bahuje ibitsina byari byemewe muri leta anye gusa, […]Irambuye
Abantu 27 biganjemo abanyamahanga biciwe mu gitero hafi y’inyanja ahari hoteli ebyiri z’abakerarugendo mu mujyi witwa Sousse mu gihugu cya Tunisia, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano. Ubuyobozi bwavuze ko umwe mu bantu bari bitwaje imbunda yarashwe ahita apfa, undi na we aracyashakishwa. Sousse ni hamwe mu hantu hasurwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu; Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yahurije hamwe atangaza ko atazitabira amatora yose ateganyijwe kuba muri iki gihugu mu gihe yaba atigijwe inyuma kubera umutekano mucye ukomeje kuhagaragara muri iyi minsi yegereje igihe cy’amatora. Ibi byatangajwe na Charles Nditije; umwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi wabitangarije […]Irambuye
Mu ntara ya Sindh muri Pakistan ubushyuhe bumaze guhitana abantu 1017 bazize ubushyuhe bukabije butuma amazi yo mu maraso yabo agabanyuka kugeza bapfuye. Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) bivuga ko abantu 955 baguye mu bitaro bitandukanye byo mu majyepfo y’umujyi Karachi utuwe n’abaturage miliyoni 20 ndetse no mu mujyi wa Singh ngo abantu bamerewe nabi n’ubushyuhe […]Irambuye
Polisi yo mu Karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 y’amavuko w’ahitwa Mpata, imukurikiranyeho gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze amezi atanu gusa avutse. Polisi ivuga ko ibi uyu mugabo yabikoze ubwo nyina w’uyu mwana witwa Contress Achagi yari agiye ku gasantere k’ubucuruzi ashyiriye umukiliya amafaranga nyuma […]Irambuye
Joseph Kabila Kabange Perezida wa Congo Kinshasa kuwa kabiri w’iki cyumweru i Kinshasa yatanze kuri parike ya republika ibaruwa irega ruswa ba guverineri bane netse na bamwe mu bahoze ari bajyanama ba Perezida nk’uko byatangajwe na radioOkapi ya ONU muri Congo. Inyandiko y’impapuro zirenga 20 irashinja ba Guverineri; Moïse Katumbi Chapwe (Katanga), Alphonse Ngoy Kasanji […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze ari ministiri w’Intebe wa Uganda akaza kweguzwa yavuze ko iki ari igihe cyo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu gihugu cya Uganda kimaze imyaka 29 kiyobowe na Perezida Yoweri Museveni. Amama Mbabazi uherutse gutangaza ko yiteguye guhatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe uumwaka utaha, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu myaka 29 ishize […]Irambuye
Ejo nibwo hari hateganyjwe ko ibiganiro by’amahoro bisubukura hagati y’amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse na Leta ngo harebwe icyakorwa kugira ngo umutuzo ugaruke mu baturage maze amatora y’abadepite ndetse n’ay’Umukuru w’igihugu agende neza. Ibi biganiro ariko ntibyatangijwe kubera ko uruhande rwa Leta rutitabiriye. Iriya nama yari yitabiriwe n’inzego za sosiyete sivile, ndetse n’abakuriye amadini […]Irambuye
Amashusho yasohowe n’itsinda ry’ibyihebe bya ISIS yerekana abarwanyi b’uyu mutwe bafata imfungwa bafashe bunyago bakazica bazimirishije nkeri mu bidendezi by’amazi birebire. Muri iyi video kandi haragaragara aba barwanyi bafata izindi mfungwa bakazishyira mu ivatiri barangiza bakayirasisha imbunda iremereye bita RPG. Iyi video iteye ubwoba kandi aba barwanyi ba ISIS bafashe izindi mfungwa barazizirikanya bakoresheje urutsinga […]Irambuye