Digiqole ad

Israel iranyomoza Raporo ya UN ku bitero byayo muri Gaza

 Israel iranyomoza Raporo ya UN ku bitero byayo muri Gaza

Netanyahu asabga raporo ya UN ibogamye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel iranyomoza raporo ya UN ivuga ko iki gihugu cyakoze ibyaho by’intambara mu bitero cyagabye muri Gaza umwaka ushize kigamije gusenya imyobo Hamas bivugwa ko yakoreshaga igaba ibitero muri Israel.

Netanyahu asabga raporo ya UN ibogamye
Netanyahu asabga raporo ya UN ibogamye

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ko uwari uhagarariye abakoze iriya raporo William Schabas ari umuntu uzwiho kubogama.

Iyi raporo ya paji 200 igaragaza ko Israel yarashe mu duce twarimo abantu batari bafite aho bahuriye n’intambara yarwanaga na Hamas, muribo  harimo abana n’abagore.

Ku rundi ruhande ariko Komisiyo ya UN ishinzwe uburenganzira bwa muntu yerekanako na Hamas yagize uruhare mu kwica abantu  badafite aho bahuriye n’urugamba yarwanaga na Israel.

Mu bisasu Hamas  yarashe muri Yeruzalemu ndetse no mu  duce tw’amajyaruguru  ya Israel byishe abana n’abagore bityo nayo yagize uruhare mu byaha by’intambara.

Minisitiri Netanyahu avuga ko UN mu gukora iyi raporo yirengagije bigaragara uruhare rw’ibihugu nka Koreya ya ruguru na Iran mu gukandamiza abaturage babyo no kwiyenza kuri Israel.

Netanyahu yongeye ko Israel izarasa igihugu icyo aricyo cyose kizayiyenzaho, gishaka kwica abayituye kandi ngo ibi byemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Nubwo bwose Minisiteri y’intebe ya Israel ivuga ibi Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko igiye gusoma no kwiga iriya raporo uko yakabaye, ikazabona kugeza ku nteko ishinga amategeko uko ibona ibintu.

Iyi  raporo ihaye  Palestine uburyo bwo kurega Israel iyishinja ibyaha by’intambara nk’uko The Jerusalem Post yabyanditse.

Muri Gicurasi uyu mwaka Akanama k’umuryango w’abibumbye kemeje ko Palestine iba kimwe mu bihugu byemewe n’umuryango mpuzamahanga bishobora kurega ibindi bihugu muri kariya kanama.

Israel mu bitero yagabye muri Gaza byiswe the Operation Protective Edge byamaze iminsi 50 yarashe ibisasu byinshi bimwe bigwa mu bigo by’amashuri ndetse no mu bitaro bihitana abantu batari bafite aho bahuriye n’urugamba.

Ubwo urugamba rwa Protective Edge rwari rugeze kure umwe mu badepite witwa Ayalet Shaked yasabye ko abagore bose bo muri Palestine bakwicwa kuko ngo aribo babyara ibyihebe bya Hamas bityo ngo amahoro  arambye yaba ubonetse kuri Israel.

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • mais islael se prend pour qui es assassinant les civiles? j.ai vu comment il a perdu presque une centaine de soldats mieux equipes et entraines ! et bien ils sont faibles comme ca ? on verra

Comments are closed.

en_USEnglish