Digiqole ad

Hari Abanyarwanda biteguye kujya gusanganira Papa Francis muri Uganda

 Hari Abanyarwanda biteguye kujya gusanganira Papa Francis muri Uganda

Abakristu Gatolika usanga abenshi bakunda cyane umuyobozi wa Kiliziya yabo ku buryo bamwe ubu biyemeje kuzamusanga muri Uganda

Kuri iki cyumweru bamwe mu banyarwanda b’abayoboke ba Kiliziya Gatolika batangarije Umuseke ko biteguye kujya muri Uganda gusanganirayo Papa Francis uzasura iki gihugu mu Ugushyingo uyu mwaka.

Abakristu Gatolika usanga abenshi bakunda cyane umuyobozi wa Kiliziya yabo ku buryo bamwe ubu biyemeje kuzamusanga muri Uganda
Abakristu Gatolika usanga abenshi bakunda cyane umuyobozi wa Kiliziya yabo ku buryo bamwe ubu biyemeje kuzamusanga muri Uganda

Papa Francis azasura ibihugu bya Uganda na Centre Afrique mu matariki ya 27 na 29/11/2015 nk’uko byemejwe bidasubirwaho na Vatican kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yari yatangaje ko “Imana nibishaka, azaza muri Africa mu Ugushyingo uyu mwaka. Muri Centre Afrique na Uganda ndetse ko bigenze uko abyifuza yaca no muri Kenya”

Basile Mugarura umukristu gatolika muri Paroisse ya Karoli Lwanga i Nyamirambo yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be bagera kuri 25 biteguye kuzakora urugendo ku giti bakerekeza muri Uganda gusanganirayo Papa Francis.

Christine Mukanyirigira nawe wo muri Paroisse ya Sainte Famille yabwiye Umuseke ko nawe amaze kuvugana na bagenzi be barenga 10 bavugana ku mugambi wo kujya muri Uganda kwakira Papa Francis.

Papa Francis ni umuyobozi wa Kiliziya Gatolika udasanzwe kuko amaze kwerekena ibikorwa byo kwicisha bugufi, gukunda amahoro cyane ndetse no kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije.

Uyu muyobozi wa Kiliziya niwe wa mbere watanze ubutumwa bukomeye bwamagana iyangizwa ry’ibidukikije, uyu kandi yagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano mwiza ubu uri kubakwa hagati ya USA na Cuba.

Muri Centre Afrique azasura iki gihugu kimaze iminsi gishegeshwe n’intambara ivugwamo ubushyamirane bw’abakristu n’abaislamu. Akazahagera nyuma y’iminsi micye bavuye mu matora ya Perezida ateganyijwe hagati ya tariki 18/10 na 22/11/2015.

Muri Uganda ho Papa Francis azitabira umuhango w’isabukuru y’imyaka 50 yo kugira abahire  abanya Uganda 22 bahowe Imana bakagirwa abahire na Papa Paul VI mu 1984.

Mu bayobozi ba Kiliziya gatolika uwasuye u Rwanda ni Papa Yohani Paul wa II wageze mu Rwanda kuwa gatanu tariki 7 Nzeri 1990.

UM– USEKE.RW   

4 Comments

  • NYIRUBUTUNGANE

  • Nanjye ndi tayari rwose.

  • kbsan twese abanyarwanda dushoboy twaridukwiy kuzajyayo kndi papa turamwemer cyane cyane nkatwe bidini cathoric amenye ubushyo aragiye yagaragaje urukundo akunda isi kndi imana izaguma kubimufashamo ubutah turamushak I Rwanda azaze ahahe imigisha

  • umugisha yahahaye muri 1990 ni uwuhe?

Comments are closed.

en_USEnglish