Digiqole ad

USA: Dylann Roof yafashwe akekwaho kurasa abirabura 9 mu rusengero

 USA: Dylann Roof yafashwe akekwaho kurasa abirabura 9 mu rusengero

Update saa 11h50 a.m: Dylann yavugaga amagambo yuzuye urwango ubwo yarasaga abirabura, yagize ati “Ngomba kubikora. Mufata abagore bacu ku ngufu, kandi murimo kudutwarira igihugu. Bityo mugomba kugenda.” ayo ni amagambo yumviswa na Sylvia Johnson, umwe mu bari murusengero rwarasiwemo Abirabura.

Itabwa muri yombi ry’uyu mwana ryagizwemo uruhare n’umugore w’Umuzungukazi witwa Debbie Dills wabonye amafoto yatanzwe na Polisi, yaba ay’uyu musore n’imodoka ye, maze abonye imodoka ye ubwo yarimo ajya ku kazi, aramukurikirana amenyesha Polisi, ubu muri America baramufata nk’Intwari.

Debbie Dills wagize uruhare mu gukurikirana imodoka y'uyu musore warashe abantu akamenyesha Polisi
Debbie Dills wagize uruhare mu gukurikirana imodoka y’uyu musore warashe abantu akamenyesha Polisi

 

Kare: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko witwa Dylann Roof yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kurasa abantu mu rusengero rw’Abirabura i Charleston, muri Leta ya Carolina y’Amajyepfo.

Dylann Roof ubwo yari amaze gutabwa muri yombi
Dylann Roof ubwo yari amaze gutabwa muri yombi

Inzego za Polisi zavuze ko Dylann Roof, ukomoka ahitwa Lexington, muri Carolina y’Amajyepfo, yafatiwe mu kivunge cy’imodoka ahitwa Shelby, muri Carolina ya ruguru.

Uyu muhungu ngo yabanje kwicara mu rusengero aho abandi bigaga Bibiliya mu gihe kingana n’isaha, nyuma asohokamo arasa urufaya ku bantu barimo.

Abagabo batandatu n’abagore batatu biciwe muri icyo gitero harimo na Pasiteri Clementa Pinckney wari umukuru w’urwo rusengero.

Iperereza ryatangiye gukorwa ku cyaba cyihishe inyuma y’ubwo bwicanyi, Polisi yavuze ko bushingiye ku rwango.

Perezida Barack Obama yavuze ko we n’umugore we bazi abantu benshi bo mu rusengero rwa Emanuel AME Church, ndetse na Pasiteri Clementa Pinckney wishwe.

Obama yavuze ko urwo rusengero ari ahantu hubashywe mu mujyi wa Charleston, kandi ngo yizeye ko abaturage bahasengera bazongera kugira imbaraga.

Perezida wa America, wavuze kuri ibi byabaye nyuma y’igihe kinini, yavuze ku kibazo kimaze iminsi kiri muri Amaerica cy’abaturage kwemerwa gutunga imbunda, avuga ko mu gihe muri Amaerica hazaba hari umuryango nk’uko bimeze buri wese yemerewe imbunda, amabi nk’ayabaye azakomeza kubaho.

Yagize ati “Twebwe nk’igihugu, twiyemeze ko amahano nk’aya atongera kuba ahandi mu bihugu biteye imbere.”

Uyu musore ngo yari amaze gusibira mu ishuri inshuro nyinshi nk'uko Daily mail yabyanditse
Uyu musore ngo yari amaze gusibira mu ishuri inshuro nyinshi nk’uko Daily mail yabyanditse
Ubu bwicanyi bwarakaje Obama na Vice President we  Baiden
Ubu bwicanyi bwarakaje Obama na Vice President we Joe  Biden bavuze ko ibi byose byatewe no kudacunga imitungire y’intwaro muri USA
Muri USA ubu ni agahinda gusa
Muri USA ubu ni agahinda gusa
Iyo foto yo hejuru iragaragaza imiterere y'umujyi urwo rusengero ruherereyemo
Iyo foto yo hejuru iragaragaza imiterere y’umujyi urwo rusengero ruherereyemo

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Iri shyano ribi ritya diiii !!!

  • Yewe ni agahoma munwa gusa!! Uyu munsi ngo umupolisi yarashe umwirabura, Ubu biciriye aho birarangiye. Ariko iyo biba mu Rwanda cg ahandi muri afrika ubu induru aba ari ndende ndetse bakoze na list yabagomba gushyikirizwa ICC. NTIBIZOROHA

  • Intagondwa y’umu….igendera ku mahame akaze ya ……Iyo aza kuba umuswahili ngo mwumve uko itangazabinyoma rivuga. Ubu baratubwira ko yari arwaye mu mutwe.

  • Birababaje kweli,kandi Imana ibakire mubayo,

  • THE ISLAMIST bite iminsi myinshi !!!

    Ko wacecetse cyane bite ? Ubugambo bwashize ivuga sha ????!!!!

  • ariko umwana muto nkuyu mwibazako ariwe wenyine wabikoze ? yego ni igisubizo cyakokanya! ariko ashobora kuba yarahemukiwe na se cy nyina akaba aribo bamutoje urwango! ibaze nawe ngo ise niwe wamuhaye cadeau ( gift) yiriya mbunda yakorwsheje! igihugu se cyo uruhare rwacyo ni urihe? ese imbunda zifatwa nkibintu bisanzwe muri usa kandi zigamije kwica murumva ntakibazo kirimo? ese uyu mwana reka mvuge gutya iyo ataza kubona imbunda aba yarishe imaga ingana kuriya ayinigaguye!? oya wenda yari kubureka akajya agenda yiciraguraho abonye umwirabura ! ibyo ntacyobbitwaye kuko twese niko tubayeho n.abirabura hagati yabo ntibakundana . uyu mwana muto yahemukiwe nigihugu asangiye nabandi ndetse n.umuryango akomikamo .ngaho ngiyo freedom made in USA

  • Ibintu nkibi birakabije kbsa ase ubundi umuntu yica undi gute kandi azi ko atariwe wamuremye ? Icyaza kubabaza nuko bene wabo niyo nkozi yibibi bamugabanyiriza ibihano wo kugirango bamukatire burundu!kandi ubwo yaba ari umwirabura wabikoze ubu aba ari kunyongwa !gusa abazungu bagabanye kugira ubwenge buke

  • That’s a fake democracy USA is showing to others, the Blacks have been shooted and other being killed while selling cigarettes on the road but a killer like this Kid has been arrested respectively after shooting 9 people.
    If Democracy is like this, I think we don’t need democracy of majority and exclusivisim.
    God helps Black and change the white’s mind which is full of ha-tress and no senses.
    Devil Island.

Comments are closed.

en_USEnglish