Nigeria: Umujyi wa Damboa wafashwe na Boko Haram, abasaga 15 000 barahunze
Ku wa mbere ni bwo byatangajwe ko umujyi wa Damboa, uri muri leta ya Borno, wigaruriwe n’inyeshyamba za kisilamu zo mu mutwe wa Boko Haram. Igitero gikomeye cyaguyemo abantu benshi ngo izo nyeshyamba zakigabye mu mpera z’iki cyumweru gishize.
Abaturage benshi b’abasivile barishwe abandi 15 000 bazinga utwabo bahungira ahantu hanyuranye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria.
Bigaragara ko nta gishobora guhagarika Boko Haram, uyu mutwe wagabye ibitero simusiga kuva tariki ya 17 Nyakanga mu mujyi wa Damboa, inzego z’ubutabazi bwihuse muri Nigeria zatangaje ibyabaye zivuga ko ibyo bitero byabaye mu mpera z’iki cyumweru.
Abantu basaga 15 000 bataye ingo zabo bahunga uwo mujyi. Mu mibare igiye itandukanye, Abdulkadir Ibrahim ukora muri serivisi z’ubutabazi agaragaza uko abantu bagiye bahunga n’aho berekeje.
Yagize ati “Abantu 10 204 berekeje mu mujyi wa Biu, 2 000 bagana Goniri, na ho abandi 3 000 barekeje mu murwa mukuru wa leta ya Borno, ariwo Maiduguri.”
Abdulkadir Ibrahim yongeraho ati “Abantu benshi bishwe mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu n’inyeshyamba za Boko Haram zitwaje intwaro mu mujyi wa Damboa, zitwika inzu nyinshi zinica abaturage bari bemeye kuzishyikiriza.”
Abatangabuhamya bavuga ko abaturage bakanguye nta burinzi bafite, ingabo za leta zikaba zaravuye muri ako gace nyuma y’ibitero byabanje.
Inyeshyamba za Boko Haram ziracyagenzura umujyi wa Damboa ndetse ngo ibendera ryazo ririzengurutsa mu kirere ku nzu ya leta iri muri uwo mujyi, ariko ibyo ingabo za leta ntizibiha agaciro.
Umuvugizi w’igisirikare muri Nigeria, Chris Olukolade yagize ati “Nt agace na gato twakwemera guharira umutwe w’iterabwoba uwo ariwo wose.”
Chris Olukolade yongeyeho ati “Inzego z’umutekano ziragerageza kwisuganya ngo zijye muri ako gace (…) tugiye gusenya icyaricyo cyose cyateza umutekano muke mu gihe gito.”
Ibintu bishobora gufata indi sura mu gihe umutwe wa Boko Haram waba ubashije kwihagararaho imbere y’ingabo za leta ya Nigeria, ukagumana ibirindiro mu mujyi wa Damboa. Byaba ikibazo gikomeye ku ngabo za leta mu kugarura umutekano no kuburizamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byatangiye mu 2009, abasaga 10 000 bakaba bamaze kubigwamo.
Jeuneafrique
UM– USEKE.RW