Zimbabwe: Perezida Mugabe yongeye kwirukana abahinzi b’Abazungu
Robert Mugabe Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe uherutse gutsindira uyu mwanya umwaka ushize ku majwi 61%, ubwo yahatanaga na Morgan Tsvangirai, yasabye Abazungu kureka umwuga w’ubuhinzi mu gihugu cye bakareka Abirabura bagahinga ubutaka bwabo.
Yagize ati: “ Twavuze ko nta muzungu ufite uburenganzira k’ ubutaka bwacu, ko bagomba kugenda.”
Ishyirahamwe ry’ abahinzi muri Zimbabwe rivuga rihangayikishijwe n’ivanguraruhu Mugabe ari gukorera abahinzi b’Abazungu.
Iyi Leta ikaba yarashyizeho Politike yo gufatira ubutaka b’Abazungu bitewe n’ ubukungu bw’icyo gihugu bwari bwifashe nabi kuva muri 2000 kugera 2009.
BBC ivuga ko ubwinshi mu butaka bwambuwe Abazungu bwigaruruiwe n’Abadepite kuko bafite uburi hejuru ya 2/3.
President Mugabe uherutse gutorerwa kuyobora Zimbabwe indi Manda y’imyaka 7 ubu afite imyaka 90 y’amavuko yagiyeho yafashe ubutegetsi muri Zimbabwe kuva mu 1980 aho yari akuriye ubutegetsi bw’ishyaka rya Zanu-PF ari nabwo bwiganje mu Nteko nshingamategeko aho barenga 2/3.
Umunyamakuru usesengura ibintu kuri BBC witwa Stanley Kwenda avuga ko bitangaje kubona Mugabe avuga ibi kandi muri kiriya gihugu ivugurura ry’ubutaka ryararangiye muri myaka ibiri ishize , akavuga ko ibi abikora agamije kurangaza amahanga ngo atamenya ko igihugu cye cyugarijwe n’inzara ndetse n’ubushomeri.
Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com