Kenya: Abapolisi bane barashwe n’abagizi ba nabi
Imibare itangwa n’abashinzwe ubuzima mu gace ka Lamu ahitwa Witu iragaragaza ko mu bantu 7 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’amasasu yarashwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryakeye ubwo yarasiraga Bisi y’Ikompanyi Tahmeed Coach irimo abagenzi, bane muri bo bari abapolisi.
Umwe mu bakuru ba Police muri kariya gace utatangajwe izina yavuze ko batatu muri aba bapolisi bari bafite amapeti yo hejuru.
Abandi bantu bagera ku munani bakomerekejwe n’amasasu ubu bari mu bitaro ahitwa Malindi Hospital, muri bo ngo harimo umupolisi barashe isasu risigara mu nda ubu bakaba bagiye kuribaga.
Umwe mu bagenzi wakomeretse yitabye Imana akigezwa kwa Muganga.
Umushoferi w’iyi bisi yarashweho bivugwako yari amaze igihe gito atangiye akazi ko gutwara kuko mu gihe gito gishize yatwariraga Kompanyi ya Eldoret Express.
Uru ngo nirwo rugendo rwe rwa mbere yari akoze atwaye Bisi igana Lamu. Komvuwayeri we witwa Kassim Hamadi w’imyaka 30 ubu nawe ari mu bitaro bya Mpeketoni aho bamurashe mu kuguru kw’iburyo.
Hamadi yavuze ko ubwo bari bageze ku biro by’Ikigo cy’urubyiruko, (National Youth Services) cyubatse hafi, aho babonye imodoka ya Toyota Probox ihagaze hagati mu muhanda.
Abagabo babiri (bo baketse ko ari abapolisi) bari bahagaze ku mpande zombi z’umuhanda. Ubwo hari ahagana mu rukererera rw’ijoro ryacyeye.
Batangiye kurasa hejuru, nyuma basaba umushoferi gukata agasubira iyo aturutse. Nk’uko Kassim yabibwiye The DailyNation, umushoferi arimo akata imodoka, bahise batangira kurasa mu mbamvu z’imodoka.
Aba bagizi ba nabi basabye umushoferi kuva mu modoka, avamo bahita bamuca umutwe. Kassim yemeza ko aba bicanyi bari bakiri bato kandi bavuga Igiswahili n’Igisomali. Nyuma ngo barashe mu bagenzi amasasu menshi.
Aka gace ka Lamu hashize iminsi karibasiwe n’ibitero bikorwa n’Umutwe wa Al Shabab, ariko iki gitero ntabwo Al Shabab aricyigamba.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
You attack a muslim country and hope to sleep? Ubwo si abo muri opposition babikoze?
Comments are closed.