Uganda: Leta na Police birashinjwa kugirira nabi abana bo mu muhanda
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uratangaza ko abapolisi hamwe n’abakozi ba Leta mu gihugu cya Uganda bahohotera abana baba mu mihanda. Aba bana ngo Police ibakubita ikoresheje intsinga, bamwe ikabajyana kubafunga abandi ikabaka ruswa. Izi nzego kandi zirashinjwa gufata ku ngufu aba bana, baba abakobwa cyangwa abahungu.
Uyu muryango wasabye Leta ya Uganda gushyiraho ingamba zo kugarura aba bana mu buzima busanzwe aho kubakubita no kubangiriza ubuzima.
Mondo Kyateka, umwe mu bayobozi ba Police muri Uganda yabwiye umunyamakuru ko we asanga aba bana ari ikibazo ku muryango mugari w’abatuye Uganda.
Yagize ati: Aba bana ni abagizi ba nabi kabuhariwe”. Yongeyeho ko Polisi ikoresha ingufu nkeya mu kubahana.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Human Rights Watch yerekana ko mu gihugu cya Uganda kimwe cya kabiri cy’abaturage bafite munsi y’imyaka 15 kandi abenshi bakaba ari abana bibana cyangwa baba mu miryango ikennye cyane.
Ibi bituma umubare w’abana bajya mu muhanda wiyongera nk’uko bitangazwa na The New Vision yandikirwa muri Uganda.
Muri 2013 umubare w’abana bari mu mihanda itandukanye mu Mijyi ya Uganda wari ibihumbi icumi nk’uko imibare igaragazwa na Human Rights Watch, bikaba bishoboka cyane ko muri aya mezi arindwi ashize uyu mubare wiyongereye cyane.
Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com